Societe Civile mu Kwibuka bwa mbere ngo irafata imyanzuro ikomeye

  • admin
  • 27/05/2016
  • Hashize 8 years

Ubusanzwe Societe Civile ni imiryango itari iya Leta iharanira inyungu rusange, yaba ari imiryango yo ku rwego rw’igihugu cyangwa iyo ku rwego rwegereye abaturage ku mudugudu cyangwa Akagali

Iyi miryango yibumbira mu mpuzamiryango, urugero nka PROFEMME-TWESE HAMWE ihurije hamwe imiryango nka Duterimbere, Haguruka…impuzamiryango nazo zigakora ihuriro (platform) ariryo ryitwa Societe Civile. Mu Rwanda ubu hari imiryango igera kuri 500 igize ihuriro rya Societe Civil. Inshingano z’iyi miryango itari iya Leta ni uguharanira uburenganzira bw’ibanze bw’umunyarwanda, kurwanya akarengane no gukumira icyahutaza umunyarwanda. Eduard Munyamariza yabwiye Umuseke ko Societe Civile na mbere ya Jenoside yariho, mu miryango yari iyigize hari iyagerageje kurwanya icengezwa ry’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ikorwa ryayo, ariko hariho n’indi yagize ku ruhande rwo gushyigikira Jenoside.

Munyamariza avuga ko na nyuma ya Jenoside raporo y’Abaedpite yo mu 2004 yerekanye ko hari imiryango ya Sosiyete civile ifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse ngo n’ubu yaba igihari nubwo nta bushakashatsi burabyerekana ku buryo bufatika. Kuri ngo Societe Civile ishobora kugira uruhare gatatu mu kuba habaho Jenoside. Ati “hari igihe iyo miryango yaba ariyo nkomoko y’ingengabitekerezo, hakaba igihe yaba umuyoboro w’ingengabitekerezo, hakabaho n’igihe ibona ingengabitekerezo igaceceka ntigire icyo iyikoraho.” Munyamariza avuga ko muri iki kwibuka bifite insanganyamatsiko yo “kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside” ati “ngombwa ko imiryango igize societe civile yongera kwibuka inshingano zayo ikamenya uko ihangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikirinda kuba kimwe muri biriya mvuze. Kwibuka kuri societe civile ubu byahawe uburemere bikwiye, uyu munsi twibuka harava n’imyanzuro(resolutions) izashyirwa mu bikorwa ikanakurikiranwa mu turere uko imiryango itari iya Leta ikumira kandi irwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse no guhangana n’ingaruka za jenoside.”

Munyamariza avuga ko abagize Sosiyete civile bamenya ko hari uruhare bagize mu kuba Jenoside yarabaye kuko hari inshingano bari bafite batashoboye kuzuza ngo bayikumire. Ati “Burya igihugu kirimo Societe Civile ikora, nta Jenoside ishobora kubamo kuko imiryango itari iya Leta ni abaturage, abaturage rero… Leta nubwo yaba ifite intwaro zingana gute, nubwo yaba ikomeye bingana bite, nta Leta ishobora gukora Jenoside abaturage batabishaka. Ni ukuvango hari inshingano zacu twateshutseho, ndetse yakagombye no kubisabira imbabazi abanyarwanda.” Munyamariza avuga ko Societe Civile ari inkingi ya gatatu y’igihugu; hari Leta, abikorera na societe civile kandi ngo yo iba inkingi ikanaba urubariro ruhuza izi nkingi zindi.

Kuri uyu wa gatanu kuva saa munani z’umugoroba kugeza mu ijoro abagize ihuriro rya Societe Civile mu Rwanda baraba bari mu bikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bihera ku rwibutso rwa Gisozi, urugendo rwo kwibuka ruhera ku Kimihurura rugana kuri Stade Amahoro (kuva saa kumi) n’ibiganiro n’umugoroba wo kwibuka bikurikiraho kuri Stade Amahoro.
. Eduard Munyamariza Uhagarariye Sosiyete Civile mu Rwanda

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/05/2016
  • Hashize 8 years