Social Mula na Danny Vumbi bagiye guha ab’i Rusizi iminsi mikuru

  • admin
  • 27/12/2016
  • Hashize 8 years
Image

Akenshi mu mpera z’umwaka usanga abahanzi bategura ibitaramo mu duce dutandukanye tw’igihugu mu rwego rwo kwegerana no gusoza umwaka bishimana n’abakunzi babo.Byumwihariko mu mpera zuyu mwaka 2016 hagaragaye ibitaramo bitandukanye byaba ibyo kumurika Album ndetse nibindi bitandukanye.

Danny Vumbi na Social Mula nabo barerekeza mu Karere ka Rusizi gusozanya umwaka n’abakunzi babao dore ko abatuye muri kariya karere baba bavuga ko usanga batagira amahirwe yo kwitabira cyangwa kwakira ibitaramo bikomeye.


Danny Vumbi azaririmba live

Iki gitaramo Danny Vumbi na Social Mula bazitabira cyateguwe mu rwego rwo gushyigikira umusore ukomoka mu karere ka Rusizi uzwi kumazina ya Michael uzaba amurika Album ye yo mu njyana ya Raggae yise “Afurika nkunda”.

M.Michael wateguye iki gitaramo mu kiganiro n’itangazamakuru avuga ko kuruhande rwe yiteguye neza kandi yizeye ko bizashimisha bose bazitabira iki gitaramo ,kuko hazagaragaramo udushya dutandukanye haba mu miririmbire ndetse no gucuranga.

Mu karere ka Rusizi hakunda gutegurwa ibitaramo bitandukanye ariko iki nicyo cyambere kigiye kuhaba kuburyo buri Live kitabiriwe n’abahanzi baunzwe kandi bakomeye mu Rwanda.


Social Mula azaririmba live

Kuruhande rwa Social Mula na Danny Vumbi nabo batangaza ko biteguye neza kuzashimisha abakunzi babo baherereye I Rusizi dore ko batari baherutse kuhataramira ,ikindi kandi nuko biteguye neza mubjyanye no kuzaririmba Live.

Iki gitaramo giteganyijwe kuzaba tariki ya 30/12/2016 mu mujyi wa Kamembe muri Motel Rubavu guhera saambiri zumugoroba kwinjira ni amafaranga ibihumbi bibiri (2000frw) aho abazitabira iki gitaramo bazacurangirwa mu buryo bwa live ku bahanzi bose bazaririmba muri iki gitaramo.


Abazaririmba bose ni live

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/12/2016
  • Hashize 8 years