Sobanukirwa n’ibibazo biterwa n’imirire irenze ubushobozi bw’umubiri wawe

  • admin
  • 26/03/2019
  • Hashize 5 years
Image

Imirire ni igice cy’ingenzi mu buzima bw’igihumeka cyose,Imirire myiza igendana no gukura neza ku mwana, kubyara neza, kuba umubiri ubasha kwirwanaho,gutwita neza ndetse bigabanya kurwara indwara zitandura nka diabete,umutima ni bindi ariko iyo.

Hari igihe ureba umuntu ntumenye niba yarahuye n’ikibazo cy’uko yitwa ngo arya neza kandi byaramuviriyemo ibibazo bikomeye by’umubiri,bityo iyo mirire ntibe ikiswe myiza ahubwo ikaba mibi kuko yamugizeho ingaruka zitari nziza.

Impuguke zivuga ko iyo mirire ihinduka mibi bitewe n’uko umuntu afata amafunguro ukoyiboneye n’ayatari ngombwa akarenza urugero kandi atagenzuwe neza ari niho hashobora gukomoka ibibazo bikomeye mu mubiri we agakukirwamo no kurwara zimwe mu ndwara zitandukanye nk’indwara nka Diabete,umwijima,umutima ndetse n’izindi.

Kuri iyi ngingo,Muhabura.rw yaganiriye n’impuguke mu buzima n’imirire Habakubaho Desire wo mu kigo gitanga inama ku buzima “Relax Life Center” asobanura ko ikibazo cy’amasukari,ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso,ikibazo k’imitsi,n’ibibazo by’inyama zo munda zirimo igifu,impyiko n’izindi biterwa n’iyo mirire itagenzuwe neza.

Mu rwego rwo kumenya uko umubiri w’umuntu umeze n’ibibazo ufite,Habakubaho avuga ko uwo muntu asusuzumwa hakarebwa uko umutima we ukora,niba nta kibazo cy’amasukari afite,niba nta kibazo cy’umuvuduko w’amaraso afite,niba nta kibazo k’imitsi n’ibindi.

Nyuma agahabwa inama zijyanye n’imirire iboneye aho yigishwa akanasobanurirwa iby’umubiri we ubura cyangwa ibyo ufite ku rugero rurenze.

Mu nama ahabwa cyangwa ’Guidance’ harimo kugabanya kurya umunyu mwinshi, kurya cyane ibiryo birimo amavuta menshi,no kugirwa inama yo gukora imyitozo ngororamubiri n’ibindi,hanyuma agahabwa imiti n’inama ibyo byose bikagaruka ku murongo.

Ikindi ni uko hari ibindi biribwa ategekwa na muganga birimo nk’imbuto n’ibindi bizamufasha gukomeza kubaho nta kibazo aterwa no kurya ibiribwa birenze ubushobozi bw’umubiri we bimuteza ibibazo.

Urugero nk’iyo umuntu basanze afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso hari imiti ahabwa ndetse agakorerwa n’ikitwa ’’Reflexology’’ ifasha ugukanguka kw’imitsi ituma amaraso atembera neza mu mubiri.

Ese umuvuduko w’amaraso ugaragazwa niki?

Ubusanzwe umuvuduko w’amaraso ugaragazwa n’imibare ibiri. Umubare munini ugaragaza imbaraga amaraso aba afite iyo umutima uyasunitse. Uwo mubare ku muntu muzima uba munsi ya 120.

Umubare muto ukagaragaza imbaraga z’amaraso igihe umutima uruhutse. Ku muntu muzima ukaba 80 cyangwa munsi. Urugero umuntu ashobora kugira umuvuduko wa 110/70 mmHg.

Imibare iri hasi aha irerekana umuvuduko w’amaraso ku muntu mukuru utarwaye n’imibare yateza ibibazo(iri mu gipimo cya mmHg).

Umuvuduko wa 120/80 mmHg ni uwo kwitonderwa kuko uba uganisha k’umuvuduko munini igihe udafashe ingamba zo kuwirinda.Iyi mibare irahinduka ku bana. Kandi uko umuntu asaza nabwo ugenda wiyongera.

Ku bisobanuro bihagije kuri zimwe mu ndwara twagaragaje haruguru ziterwa n’imirire itagenzuwe neza,wakifashisha izi nimero:0788302368 cyangwa 0728766928 ndetse ukaba wasobanuza n’ibindi bibazo waba ufite birebana n’ubuzima muri rusange.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/03/2019
  • Hashize 5 years