Sobanukirwa inshingano z’Ikigo k’igihugu gishinzwe igororamuco cyahawe ku yoborwa na Bwana Fred Mufulukye
Mu Rwanda, kimwe n’abahandi ku Isi, uhasanga abaturage bamwe na bamwe bakora ibintu cyangwa bakagira imyitwarire bibangamiye abaturage. Abantu bafite iyo myitwarire iyo bagaragaye baba bagomba gushyirwa ahantu hihariye kugira ngo bagororwe, nyuma yaho bagasubizwa muri rubanda. Ni muri urwo rwego mu Rwanda hashyizweho Ikigo k’Igihugu gishinzwe Igororamuco.
Bwana Fred Mufulukye inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 14 Mata 2021 yamugize umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), uyu mwanya akaba awusimbuyeho nyakwigendera Bosenibamwe Aimé witabye Imana0.
Umwaka wari ugiye kwirenga ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco kitarahabwa umuyobozi, mu gihe iki kigo ubu gifite ibiro bikuru mu Karere ka Karongi Intara y’i Burengerazuba gifite inshingano zo kugorora abana baherezwa mu kigo cya Iwawa mu Karere ka Rutsiro hamwe n’ibindi bigo byagiye byubakwa mu gufasha igihugu kwigisha abana baba mu buzererezi n’abakoresha ibiyobyabwenge.
Mu Igazeti ya Leta ya Repubulika n° 20 bis yo ku wa 15 Gicurasi 2017, ni ho hasohotse itegeko n°17/2017 ryo ku wa 28/04/2017 rishyiraho Ikigo k’Igihugu gishinzwe Igororamuco rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo.
Iki Kigo k’Igihugu gishinzwe igororamuco kitwa “NRS” mu magambo ahinnye y’Icyongereza, kiri mu rwego rw’ibigo bya Leta bidakora imirimo y’ubucuruzi.
Ingingo ya 3 y’iri tegeko isobanura ko igororamuco ari ibikorwa bigamije kugarura mu nzira nziza umuntu wese ufite ibikorwa cyangwa imyitwarire bibangamira abaturage. Naho ikigo ngororamuco kigasobanurwa nk’ahantu hagenewe ibikorwa byo kugorora, gutanga uburere, ubumenyi n’ubumenyingiro no gusubiza mu buzima busanzwe umuntu wese ufite ibikorwa cyangwa imyitwarire bibangamira abaturage.
Ikigo k’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) gifite inshingano rusange yo guca imyitwarire yose ibangamira abaturage binyujijwe mu kugorora umuco, gutanga uburere, ubumenyi n’ubumenyingiro.
By’umwihariko, iki Kigo gifite inshingano z’ingenzi zirimo gushyiraho ingamba zinoze zikumira ibikorwa biganisha ku ngeso n’imyitwarire bibangamira abaturage; guhuza ibikorwa by’ibigo ngororamuco n’ibigo binyurwamo by’igihe gito no gukurikirana imikorere yabyo; kugira inama Guverinoma ku ngamba zigamije gukumira imyitwarire ibangamira abaturage; gushyiraho no gukurikirana gahunda y’uburyo abashyizwe mu bigo ngororamuco n’ibinyurwamo by’igihe gito bahabwa ubujyanama bugamije guhindura imyitwarire no guhabwa ubuvuzi bwihariye ku babukeneye; gutegura gahunda zirambye z’igororamuco n’izo gusubiza mu buzima busanzwe abari bafite ingeso n’imyitwarire bibangamira abaturage no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryazo; gukurikirana ko abashyizwe mu bigo ngororamuco bahabwa inyigisho z’ubumenyi n’ubumenyingiro zibategurira gusubira mu buzima busanzwe hubahirizwa gahunda y’inzego za Leta zifite izo nyigisho mu nshingano; gushyiraho ingamba zigamije gukumira ko abavuye mu bigo ngororamuco cyangwa ibigo binyurwamo by’igihe gito basubira kugira iyo myitwarire ibangamira abaturage; gukora ubushakashatsi bugamije kumenya impamvu zitera imyitwarire ibangamira abaturage no gukora ubukangurambaga bugamije kuyikumira no kuyirwanya no gukorana n’izindi nzego bihuje inshingano.
Ibigo ngororamuco bishyirwaho n’Iteka rya Perezida rikanagena, inshingano n’imikorere byabyo. Naho ikigo kinyurwamo by’igihe gito gishyirwaho n’ikemezo k’Inama Njyanama y’Akarere cyangwa Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.
Iteka rya Perezida rishyiraho ikigo ngororamuco cyangwa ikemezo k’Inama Njyanama y’Akarere cyangwa iy’Umujyi wa Kigali gishyiraho ikigo kinyurwamo by’igihe gito, bigaragaza ko icyo kigo kigenewe abagabo, abagore cyangwa abana. Icyakora, ikigo ngororamuco cyangwa ikigo kinyurwamo by’igihe gito, gishobora gushyirwaho kikakira ibyiciro byose habanje kugaragazwa ko buri kiciro kigenewe ahantu hacyo hihariye muri icyo kigo.
Ingingo ya 38 y’iri tegeko iteganya ko Ibigo ngororamuco n’ibigo binyurwamo by’igihe gito bisanzwe biriho mbere y’uko iri tegeko ritangira gukurikizwa byahawe umwaka umwe (1) uhereye umunsi iri tegeko ryatangarijwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda, kugira ngo byubahirize ibiteganywa n’iri tegeko. Ariko, ibyakozwe n’ibyo bigo ngororamuco n’ibigo binyurwamo by’igihe gito mbere y’uko iri tegeko ritangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda, bigumana agaciro kabyo.
Bwana Mufulukye yayoboye Intara y’Iburasirazuba kuva muri 2017, aho yari yasimbuye Kazayire Judith, tariki 15 Werurwe 2021 yasimbuwe ku buyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba na Emmanuel Gasana wahoze ayobora Intara y’Amajyepfo.
Naho Bosenibamwe Aime yitabye Imana Gicurasi 2020 ari umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco NRS, inshingano yari yahawe 2017.