Sobanukirwa inkomoko y’umugani :“Yagosoreye mu rucaca” amagambo Kimenyi yabwiye Ndabarasa yaje kuba insigamigani.

  • admin
  • 08/09/2015
  • Hashize 9 years
Image

Uyu mugani ukunda kuvugwa cyane iyo babonye umuntu ubwira undi amagambo adashaka kumva kuko atamunogeye; nibwo bavuga ngo «Aragosorera mu rucaca !» Ayo magambo yavuzwe na Kimenyi, umwami w’i Gisaka; ahayinga umwaka w’i 1700.

Ubwo mu Rwanda hari himye Cyilima Rujugira; maze yohereza umuhungu we Ndabarasa kurererwa kwa Kimenyi by’imitsindo; dore ko yari nyirarume : nyina Rwesero yari umukobwa wa Muhoza se wabo wa Kimenyi nyine. Ndabarasa agezeyo abana na nyirarume Kimenyi; aramukunda cyane ndetse bigeze igihe cyo gusezera ngo atahe Kimenyi aramwangira; ati «Naguhawe na so ngo nkurere, none ntiyakunyatse, kandi dore umaze gukura ndashaka kukubakira nkagushyingira».Ndabarasa araceceka ntiyongera kugira icyo amusubiza. Haciyeho iminsi aramubaza ati «Ko wambwiye ko uzanyubakira ukanshyingira ukampa umunani none byaheze he ?» Ati «Nyubakira, niba utanyubakiye ngiye iwacu bazanyubakira ntakihabuze !».

Kimenyi yitegereza Ndabarasa umutota yitotomba ngo namwubakire; amenya ibyo ashakakugeraho mu bumenyi bwe; amenya ko ari iby’imitsindo. Aramubwira ati «Mwana wanjye, burya ndagosorera mu rucaca !» Ndabarasa arita mu gutwi araceceka. Haciyeho iminsi Kimenyi aramuhamagara; ati «Ngwino njye kuguha imisozi uziyubakire !» Ubwo nawe yari ashyizemo imitsindo; yanze kumwubakira ngo ataba ahinduye i Gisaka umugaragu w’u Rwanda. Baraboneza rero bagenda bashagawe, ajya kumwereka imisozi amuhaye; amwereka umusozi witwa Rundu ati «Dore umusozi nguhaye». Ndabarasa abaza Kimenyi ati «Ni uku umuntu aha umwana we kandi atabuze ibintu ?» Mu by’imitsindo Kimenyi yongera kubwira Ndabarasa ati «Ni aha nguhaye niho uzagarukira».

Ndabarasa biramubabaza. Na we yongera kuvuga indi mitsindo; yereka nyirarume imisozi ayimwerekesha umuheto ati »Wampaye na hariya hose ?» Kimenyi abibonye ararakara ati «Kandi wa mwana we Abanyarwanda mugira ubwira ! urangaruriza igihugu uruhembe rw’umuheto ?» Ahera ko arakara yohereza Ndabarasa kwa se. I shengero rye rimubajije igitumye arakarira umwana ngo nagende igihamihami, Kimenyi ati «Nagende asange se sinshoboye kugumya kugosorera mu rucaca !»

Nuko iryo jambo ryo kugosorera mu rucaca barisamira hejuru ubwo, riraganirwa bishyize kera rihunduka umugani baca babonye umuntu ubwira undi amagambo adashaka kumva; mbese bashaka kumwumvisha ko ahondoga; bat i «Rekera aho uragosorera mu rucaca». Ni bwo rero wumva bavugango «Naka yagosoreye mu rucaca !»Kugosorera mu rucaca “ guhondoga, kubwira utari bukumve”.

www.muhabura.rw

  • admin
  • 08/09/2015
  • Hashize 9 years