Sobanukirwa Imiryango migari n’inzu zabyaye abami b’ingoma z’u Rwanda

  • admin
  • 14/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

U Rwanda rwagize amoko y’imiryango migari agera kuri 19, yose afite inkomoko ku Basinga b’abasangwabutaka, Abazigaba b’abasangwabutaka n’Abanyiginya ariko na yo akagira amoko y’inzu atabarika na n’ubu akiyongera.

Ibisobanuro byimbitse ku nkomoko y’inyito yakunze kutamenywa na benshi ku nzu zagiye zikomokamo abami b’ingoma z’u Rwanda, bikubiye mu gitabo cyanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu Busizi, umuco n’amateka y’u Rwanda.

Inzu abami b’ingoma z’u Rwanda bakomokagamo zarimo Abami b’Abanyiginya, Abami b’Abasindi, Abami b’Abahindiro n’Abami b’Abaganzu.

Muri ayo moko y’inzu by’umwihariko zo mu Banyiginya kuko ari bo bagengaga ingoma y’i Gasabo yaje kubyara u Rwanda, hagiye habonekamo ay’ibihangange kuruta ayandi, aba ariyo ahererekanya intebe y’ubwami kugeza ku ndunduro y’ingoma ya cyami. Ni yo yabaye ababyarabami b’ingoma y’u Rwanda kuva mu ntango yayo kugera ku ndengo yayo.

Uko inzu Abami bakomotsemo zagiye zikurikirana

- Intebe y’ubwami ya mbere: Yashyikirijwe abami b’Abanyagihanga (Abanyiginya) bafite inkomoko kuri Gihanga Ngomijana. Ubwami bwabo babuhererekanyije ingoma eshatu, kuko bahera kuri Gihanga Ngomijana, bagaherukira kuri Yuhi Musindi. Ni yo ibonekamo abami nka Gihanga i Ngomijana, Kanyarwanda I Gahima na Yuhi I Musindi.

- Intebe y’ubwami ya kabiri: Yihariwe n’abami b’Abasindi, bafite inkomoko kuri Yuhi Musindi. Ubwami bwabo babumazeho igihe kirekire kuruta abandi, kuko bikurikiranyije ingoma 11 zose nta w’undi ubari hagati. Bahera kuri Ndahiro Ruyange, bagaherukira kuri Ruganzu Ndoli.

Ni yo ibonekamo abami nka Ndahiro I Ruyange, Ndoba, Samembe, Nsoro I Samukondo, Ruganzu I Bwimba, Cyilima I Rugwe, Kigeli I Mukobanya, Mibambwe I Sekarongoro, Yuhi II Gahima, Ndahiro II Cyamatara na Ruganzi II Ndoli.

- Intebe y’ubwami ya gatatu: Yazunguwe n’abami b’Abaganzu, bafite inkomoko kuri Ruganzu Ndoli. Ubwami bwabo babuhererekanyije ingoma umunani nta we ubari hagati.

Abaganzu bahera ku muryango wa Mutara Semugeshi, bakagera kuri Yuhi Gahindiro. Ikizwi mu mateka y’u Rwanda, ni uko iyi nzu y’Abami b’Abaganzu, ari yo yabonetsemo ibihangange karundura mu mushinga wo kubaka u Rwanda, barakuturanyije mu koromya amahanga kugira ngo igihugu kigire ubusugire n’igitinyiro mu mahanga akizengurutse.

Nibo batekereza bakomeye, bahanze ibishya byinshi birimo n’imiyoborere y’igihugu, Ubwiru, ubwirinzi n’ibindi. Abahererekenyije intebe y’ubwami mu Baganzu, barimo Mutara I Semugeshi, Kigeli II Nyamuheshera, Mibambwe II Gisanura, Yuhi III Mazimpaka, Cyilima II Rujugira, Kigeli III Ndabarasa, Mibambwe III Sentabyo na Yuhi IV Gahindiro.

-  Intebe y’Ubwami ya Kane: Yazunguwe n’abami b’Abahindiro, bafite inkomoko kwa Yuhi Gahindiro. Ubwami bwabo babuhererekanyije ingoma esheshatu nta we ubari hagati.

Abahindiro bahera kuri Mutara Rwogera, bagaherukira kuri Kigeli Ndahindurwa. Abami b’Abahindiro, nibo babonekamo nka Mutara II Rwogera, Kigeli IV Rwabugili, Mibambwe IV Rutalindwa, Yuhi V Musinga, Mutara II Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa.

Muri ibyo byiciro by’abami ukurikije inzu zabo bakomokamo, ni nabo basa nk’aho bagiye bigabanya ibihe u Rwanda rugomba kubonamo Abatabazi b’Abacunguzi mu bagera kuri bane babayeho batabaye igihugu bakagikura ahabi kigeze kure, bakagisubiza ku murongo.

Uko izo nzu zagiye zigabanya Abatabazi

– Umutabazi w’Umucunguzi w’Imbanza: Yakomotse mu muryango w’Abanyiginya. Ni Gihanga Ngomijana, watekereje umushinga wo kubaka u Rwanda, agakora n’ibikorwa by’ikubitiro byo guhanga igihugu, agatabara bene wabo b’Abanyiginya abakura mu busembere mu ngoma y’Abazigaba bo mu Rweya (Mubali) bari bamazemo imyaka isaga 300 (700-1091), Nyuma ya Kirisitu.

- Umutabazi w’Umucunguzi w’Inkurikira: Yakomotse mu muryango w’Abasindi. Ni Ruganzu Ndoli, wakuye u Rwanda mu gisuzuguriro igihugu cyari kirimo, cyari cyakuruwe n’irwanira ry’ingoma rya bene Yuhi Gahima barimo Ndahiro Cyamatara na bene se Juru na Bamara, Abanyabungo n’Abagara bakanyaga ingabe y’u Rwanda Rwoga, bagapfakaza n’u Rwanda rwamaze imyaka 11, rurara nze.

- Umutabazi w’Umucunguzi w’Isonga: Yakomotse mu muryango w’Abahindiro. Ni Kigeli Rwabugili, wategetse mu gihe gikomeye, ibihugu byari byarigaruriwe na ba Sekuruza, bitangiye kugamika kugira ngo byigaranzure u Rwanda, arabyoromya bishyira kera. Yashimangiye ubusugire bw’igihugu asoza n’ibitero byo kucyagura byari bimaze imyaka 583. Ubutaka bwari isibaniro ry’ibihugu 29, buhinduka igihugu kimwe.

- Umutabazi w’Umucunguzi w’Imbonekeragihe: Akomoka mu muryango w’Abega basangiraga ingoma n’Abanyiginya, ariko wo ukavamo Abagabekazi. Uwo Mutabazi ni Perezida Kagame Paul, ukomoka mu Bega bo kwa Rwakagara.

Impamvu Perezida Kagame Paul aboneka mu miryango y’Abatabazi kandi atari mu miryango yarazwe ingoma cyangwa se mu nzu zabyaraga abami b’u Rwanda, ni uko yayoboye mu gihe cya Repubulika, ingoma ya Cyami yarasheshwe.

Ubutegetsi bushingiye kuri Demokarasi ya Repubulika, bwamuhaye uburenganzira bwo kuyobora u Rwanda, budashingiye ku kuba akomoka mu barazwe Ingoma aba n’aba, ahubwo bishingiye ku kuba afite ubushobozi bwo kugeza igihugu aheza hifuzwa nk’Umutabazi koko, kandi hagakurikizwa ihame rya Demokarasi, aho abantu basangira ubutegetsi nta kigendeweho usibye ubushobozi n’ubunararibonye mu kukigeza aheza, bugaragazwa n’ihiganwa rikoresheje amatora.

MUHABURA

  • admin
  • 14/01/2020
  • Hashize 4 years