Sobanukirwa Ibintu bitangaje biza ku isonga mu bitera abantu ubwoba

  • admin
  • 27/09/2018
  • Hashize 6 years

Ubwoba, ni indwara abantu barwara bitewe n’ibyo babonye cyangwa se batekereje. Hari uburwayi busanzwe bwo gutinya ibintu runaka abantu benshi bahuriyeho burimo nko gutinya umuriro (pyrophobia) cyangwa se gutinya inyanja (thalassophobia).

Nubwo bimeze bityo ariko byagaragaye ko hari abantu bagira ubwoba ku buryo budasanzwe kandi babutewe n’ibintu bitangaje, abahanga bakavuga ko ibi bishobora no kubagiraho ingaruka zikomeye mu buzima bwabo ndetse n’ubw’abantu bakunze kuba bari kumwe na bo. Muri iyi nkuru uraza kumenyeramo ibintu 10 kandi mu biza ku isonga mu gutera abantu ubwoba.

1. Uburwayi bwo gutinya gukorwaho

Umuntu yumvise ko habaho ubu burwayi ashobora kubifata nk’urwenya nyamara bufitwe n’abatari bake. Mu cyongereza buzwi nka Haphephobia, abantu bose ngo bashobora kugira ubu burwayi baba ab’igitsina gabo cyangwa igitsina gore.

Mu buhamya bwatanzwe n’umusore w’umunyamerika w’imyaka 23, yavuze ko buri gihe ahita yiyumvamo ububabare iyo umuntu agerageje kumukoraho. Ngo mu buzima bwe yabasha kwibuka inshuro iyo ari yo yose abantu bakoze ku mubiri we.

2. Uburwayi bwo gutinya gukora

Umubyeyi witwa Lorna Liebenberg yatangaje ko yamaze imyaka 17 akora mu buryo butamworoheye na gato kuko ngo buri gihe cyose yatekerezaga ibyo gukora yumvaga ubwoba bwinshi kabone ngo nubwo yakomeje kugenda abona akazi gashya ahantu henshi hatandukanye ndetse akanagira abakoresha beza banagiye bamubera nk’ababyeyi. Ubu burwayi buzwi nka Ergophobia.

3. Uburwayi bwo gutinya ibintu bishya

Burya ngo hari abantu bagira uburwayi bwo kubona ibintu bishya cyangwa kugera ahantu bwa mbere. Iki cyiciro cy’abantu ngo baba bakunze no gutinya kugerageza kurya ku mafunguro mashya, kwambara imyenda mishya yewe ngo banatinya kuba bahindurirwa gahunda yabo y’umunsi bagahabwa indi nshya.

Abahanga bibaza impamvu abantu bagira ubu burwayi buzwi nka Neophobia kandi kubona ibintu bishya no kujya ahantu hashya bidafite ingaruka mbi ku buzima. Ubushakashakatsi buvuga ko ngo guha abana ibyo kurya batari basanzwe barya bibagiraho ingaruka mbi kurusha uko byabagirira umumaro.

4. Uburwayi bwo gutinya kujya mu rukundo

Ubu burwayi bukunze kwibasira abantu baba barigeze kujya mu rukundo ariko bakababarizwamo bigatuma bamera nk’abazinutswe. Ibi kandi bishobora no kuba ku bana babitewe n’uko bahoraga babona ababyeyi babo bagirana amakimbirane. Mu cyongereza buzwi nka Philophobia.

5. Uburwayi bwo gutinya koga

Abantu bafite ubu burwayi ngo batinya koga, koza ndetse no gukoropa. Ubu burwayi bukunze kwibasira abana ndetse n’abagore ugereranyije n’abagabo.

Impamvu itera ubu burwayi akenshi ni impanuka zikomoka ku mazi abantu baba barabonye bakiri bato cyangwa ngo bikanaterwa no kuba ababyeyi babo barakundaga kubaha igihano cyo koga mu gihe babaga bakoze amakosa.

Ubu burwayi bwigeze no guhitana ingimbi y’umwongereza yitwa Thomas Townsend azize gukunda kwitera imibavu myinshi nyuma umwuka wayo urengeje urugero uza kumuviramo uburwayi buramuhitana kuko ngo yiteraga iyi mibavu ngo agire impumuro nziza hatagira utahura ko atoze. Ubu burwayi mu cyongereza buzwi nka Ablutophobia.

6. Uburwayi bwo gutinya kubaho udafite telefoni

Kimwe mu bikunze gutera ubu burwayi ni ukuntu ikoranabuhanga rimaze gufata intera ndende mu isi ya none. Inyigo yakorewe ku bantu 1000 mu Bwongereza yagaragaje ko 66% y’abakoreweho ubushakashatsi bafite ubu burwayi bwo kutamererwa neza igihe badafite telefoni zabo hafi yabo.

Ubu burwayi ngo si umwihariko w’igihugu kimwe kuko hafi ku isi yose wahasanga abayirwaye. Ikindi kandi ngo iyi ndwara iribasira abakiri bato cyane kurusha abakuru. Mu cyongereza nibwo buzwi nka Nomophobia.

7. Uburwayi bwo gutinya gufata umwanzuro

Ubu burwayi buzwi nka Decidophobia bukunze guterwa n’ubuzima umuntu aba yaraciyemo aho aba yarigeze gufata icyemezo nyuma kikagira ingaruka mbi. Abafite ubu burwayi akenshi uzasanga mu gihe cyo gufata umwanzuro bajya ku ruhande rwemejwe na benshi.

8. Uburwayi bwo gutinya imirasire y’izuba

Ushobora gutekereza ko nta bantu benshi barwaye iyi ndwara yitwa Heliophobia isa n’itangaje nyamara ngo barahari kandi akenshi bakunze kuyiterwa no kuba barumvise ko ngo iriya mirasire y’izuba ishobora gutera indwara ya kanseri y’uruhu. Uwitwa Lucy Jeffries w’imyaka 20 yasezeye ku kazi yakoraga ngo kuko kamusabaga kugakora ari hanze ku zuba kandi afite ubwo burwayi bwo gutinya kuko yiyumvamo ko imirasire y’izuba yamutera kanseri y’uruhu.

9. Uburwayi bwo gutinya gukora imibonano mpuzabitsina

Abenshi bakunze kugaragaraho ubu burwayi ni abakunze kuba barigeze guhura n’ibibazo by’ihohoterwa bikabaviramo ihungabana buri gihe batekereje gukora imibonano mpuzabitsina. Ubu burwayi mu cyongereza nibwo buzwi nka Genophobia.

10. Uburwayi bwo gutinya kuvugira mu ruhame

Ubu ni uburwayi butuma umuntu abura uko yifata mu gihe asabwe kuvugira imbere y’abandi mu ruhame bishobora no kumuviramo kwikubita hasi. Ubu burwayi bwo bunakunze kwibasira abatari bake ahari nawe ugenzuye wasanga ubana na bwo. Mu cyongereza buzwi nka Glossophobia

Salongo Richard /MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/09/2018
  • Hashize 6 years