Sobanukirwa bumwe mu Bwami bukomeye bwabayeho mu mateka y’isi
- 28/09/2018
- Hashize 6 years
Ubwami bukomeye “Empire” ni ubutegetsi bubaho mu gihe runaka bukarenga imbibi z’igihugu bukaba bwanakwambuka imigabane bugakwira igice kinini cy’isi.
Ubwami nk’ubu bwabayeho kera, burakomera ariko igitangaje kuri ubu nta na hamwe busigaye.
Icyo gice cyose kigizwe n’ubwami butandukanye cyayoborwaga n’umutegetsi witwa ‘Umwami w’Abami’.’
Zimwe mu mpamvu zatumaga ubwo bwami bwogera cyane, hari ubukire n’imbaraga za gisirikare by’igihugu runaka cyagendaga kikigarurira ibindi bihugu.Dore bumwe muri bwo.
Ubwami bw’Abanyamisiri
Abahanga bemeza ko Ubwami bwa Egiputa(Misiri) ari bwo bwami bukuze cyane kurusha ubundi bwose bwabayeho ku isi ,kuko bwabayeho mu myaka 3000 mbere y’ivuka rya Yezu Kirisitu.
Misiri kandi mu gihe cy’Ubwami bwayo yavuzweho kuba yarabaye ikimenyabose ku bijyanye n’uburyo bwo kuhira imyaka [ Modern irrigation ] ,biyibashisha guhangana n’ikibazo cy’ubutayu bwari bukikije ibihugu byatwarwaga na bwo ,maze icyitwa inzara kiba amateka.
Birazwi kandi ko mu gihe cy’ubwami bwa Misiri ,ari bwo habayeho ikoranabuhanga rihambaye mu kubaka ubwato bunini cyane, ubugeni n’ubuvanganzo ntibyasigara inyuma ndetse byinshi muri byo birakifashishwa magingo aya.
Ubwami bw’aba-Byzantine
Kuva Ubwami bw’Abaromani bwakwigabanyamo ibice bibiri mu mwaka wa 395 mbere y’ivuka rya Yezu, Abaroma nyirizina bakomeje gutegeka igice kitari gito cy’Uburayi bw’Uburengerazuba ,mu gihe agace k’i Burasirazuba kahise kigarurirwa n’Ubutegetsi bwiswe Ubwami bw’aba-Byzantine,budakunze kuvugwaho byinshi.
Ubwami bw’Abarusiya
Mbere y’umwaduko w’ikitwaga Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti habayeho Ubwami bukomeye bw’Abarusiya, bwategetse igice kinini cy’isi .
Ubwami bw’Abarusiya bwabayeho hagati y’imyaka ya 1721 na 1917 .
Nk’uko bigaragazwa n’urubuga Spike.com, ni bwo bwami bunini bwategetse isi mu mateka . Bwaheraga mu Burayi bukagera muri Asia ndetse bugafata n’Amajyaruguru ya Amerika.
Ubu nibwo bwami bwonyine bwabashije gukoma imbere ibitero byari bikaze bya Napoléon Bonaparte , kandi buramutsinda bidasubirwaho mu ntambara zo mu 1812.
Qing Dynasty mu Bushinwa
Mu gihe cy’imyaka isaga 300 ubu butegetsi bwamaze butwara u Bushinwa , bivugwa ko ari na bwo bwami bw’abami bwaherutse gutegeka iki gihugu .
Gusa hano ikizamo nk’ikidasanzwe ni uko ubu bwami butayoborwaga n’ubwoko bw’aba Han ari na bwo bwiganje muri icyo gihugu nk’uko hari abajya babyibeshyaho , ahubwo uruhererekane bw’ubwami bwa Qing bwakomokaga ku bundi bwoko buto cyane mu Bushinwa bwitwa Manchus. Ubu bwami kandi bwari bufite undi mwihariko w’uko ari bwo bwabayeho bufite imiterere y’igisirikare gikomeye.
Ubwami bw’Abaperesi
Ubu nabwo ni ubwami bwakomeye mu isi, haba mu by’ubukungu n’uruhurirane rw’imico itandukanye n’ubunini bwabwo.
Guhera mu myaka ya 500 kugeza mu 330 mbere y’ivuka rya Yezu, ubu bwami bwigaragaje nk’ubukomeye kandi budasanzwe. Ubu bwami bwategetse isi ku buryo 45 % by’abayituye byari munsi y’ubutegetsi bwabwo.
Ubwami bw’aba Ottoman
Ubwami bwa Ottoman, ubu ni Turikiya ya none. Bwamenyekanye cyane hagati y’imyaka ya 1299 kugeza mu 1923. Ubwami bw’aba Ottoman bwategetse u Burayi , Asia no muri Afurika y’Amajyaruguru.
Kimwe mu bintu byatumye ubu bwami buhirima ari ukuba bwararetse ibihugu bwategekaga bikishyira bikizana bikabije, ntabwo bwivangaga mu mico n’imyemerere y’aho bwagenzuraga hose .
- Ibendera ry’ubwami bwa Ottoman
Ubwami bw’Abamakedoniya
Ubu bwami nta bintu byinshi buvugwaho uretse umwe mu bategetsi babwo bakomeye witwa Alexander The Great wamamaye.
Kimwe mu bintu byabugizeho ingaruka zikomeye kikanatuma buhirima ni uko Alexander The Great yari umutegetsi ukomeye ariko akaza gupfa mu mwaka wa 323 mbere y’ivuka rya Yezu , atarateganije undi uzamusimbura ukomeye.
Ubwami bw’Abongereza
Ubwami bw’Abongereza bwabaye nk’ubwami bw’igitangaza mu bwami bwategetse mu isi ya Rurema . Ni ubwami bwabaye bunini bitangaje ,bukwira isi yose.
Ubu bwami kandi bwamenyekanye ku gisirikare gikomeye ,kugeza aho ku bw’imbaraga zabwo bwaje gukora agashya bwigarurira hafi ¾ by’isi .
Ikarita igaragaza uduce Ubwami bw’Abongereza bwari bwarigaruriye
Ubwami bw’aba Mongol
Umwe mu bategetsi babwo wabaye ikirangigire cyane ni uwitwaga Genghis Khan ,wari ufite intego yo kwigarurira ahantu hanini hashoboka ku isi.
Ubu bwami bwari igitangaza kuko bwari bufite ahantu bugenzura hikubye inshuro eshanu z’aho Alexander The Great yategetse.
Genghis yakomerekeye ku rugamba arwana binamuviramo gupfa mu mwaka wa 1227 .
Ubwami bw’Abaromani
Nta muntu ku isi ushobora guhakana ubuhangange bwaranze ubwami n’ubutegetsi by’Abaromani mu isi.
Ubu nibwo bwami bwakoze ku mpande zose zo kubaho kwa muntu aho bwategekaga hose.
Uhereye ku iyobokamana , igisirikare, gucura intwaro zikaze z’intambara , ubugeni , ubwubatsi bukomeye ndetse no mu rwego rwa Politiki ubu bwami ntibwasigaye inyuma.
Ubu bwami bwashinzwe n’uwitwa Julius Caesar mu mushinga we wari ufite intego zo guhindura imitegekere y’Abaromani
- Ubu bwami bwashinzwe n’uwitwa Julius Caesar mu mushinga we wari ufite intego zo guhindura imitegekere y’Abaromani
Salongo Richard