Snoop Dogg unywa urumogi cyane yigereranyije na Paul Gascoigne unywa inzoga cyane yibaza ikibi kurusha ikindi

  • admin
  • 06/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Impaka zazamutse cyane hagati y’umuhanzi Snoop Dogg n’uwahoze ari icyamamare mu mupira w’amaguru Paul Gascoigne, hibazwa ikibi kurusha ikindi hagati y’izoga n’urumogi.

Snoop Dogg w’imyaka 52 y’amavuko yashyize ifoto kuri Instagram ye iriho we na Paul Gascoigne, agereranya uko bombi ibi byabahinduye nyuma y’imyaka 27 babikoresha, akibaza ikibi cyane kurusha ikindi.

Paul Gascoigne nawe w’imyaka 47 yavuze ko yababajwe n’ibyo Snoop Dogg yakoze, avuga ko ameze neza kandi niba Snoop ashaka kubihinyura bahurira mu mukino w’iteramakofe “hagati y’inzoga n’urumogi”.

Bivugwa ko Snoop yashyizeho iyi foto ashaka kwerekana ko inzoga ari mbi cyane kurusha urumogi.

Ibi byombi bigira ingaruka zinyuranye ku babikoresha mu buryo bunyuranye. Ariko se ubusanzwe ikibi kurusha ikindi ni ikihe?

PNG - 713.8 kb
Kuri Instagram Snoop Dogg yashyizeho ifoto ye igihe yari afite imyaka 20 n’iyo afite 47 ahita agereranya n’iya Paul Gascoigne ubwo yari afite imyaka 20 n’igihe yari afite imyaka 47

Icyo abahanga bavuga ku ngaruka zo kunywa urumogi ndetse no kunywa izoga.

Urumogi rugira izihe ngaruka?

Urumogi ni cyo kiyobyabwenge gikoreshwa henshi, mu Bwongoreza 10% by’abarukoresha rubahindura imbata nkuko ikigo cy’ubuzima ’National Health Service’ (NHS) kibivuga.

Inaha mu gihugu cy’u Rwanda polisi ivuga ko urumogi aricyo kiyobyabwenge kiganje cyane mu byo bafata bikoreshwa n’abantu benshi.

Nikki Thorne wo mu kigo Addaction gifasha urubyiruko rufite ibibazo biva ku gukoresha ibiyobyabwenge, avuga ko “ingaruka zo mu mutwe” ziva ku gukoresha urumogi arizo mbi cyane.

Yagize ati “Duhura kenshi n’urubyiruko rwatangiye urumogi ngo ni umuti wo kunanirwa kugenzura amarangamutima yarwo, gusa birakomeza bigatera ibibazo byo mu mutwe”.

Gukoresha urumogi buri munsi biganisha ku ndwara ya ’psychosis’ nk’uko bivugwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo King’s College London.

’Psychosis’ ni uburwayi bukabije bwo mu mutwe aho intekerezo n’amarangamutima bisobanya bigatandukana n’ukuri kw’ibiriho. Ibi bigashyira ku ndwara zikabije zo mu mutwe.

Madamu Nikki avuga ko ibi bigira ingaruka cyane cyane ku bushobozi bwo kwibuka bikagira ingaruka mbi cyane ku myigire y’umunyeshuri.

Ikigo NHS kivuga ko kunywa urumogi bitera indwara z’ubuhumekero n’ibihaha. Ndetse bimwe mu bigize urumogi bitera kanseri.

Mu gihe urufatanya no kunywa itabi we bimwongerera ibyago bya kanseri y’ibihaha n’indwara zihoraho z’ubuhumekero.

Inzoga zo zigira izihe ngaruka?

Ikigo NHS kivuga ko ari inama nziza ko abagabo n’abagore badakwiye kurenza ’ibice’ 14 by’inzoga mu cyumweru kimwe – igice kimwe cy’inzoga ya byeri kingana na 250ml cyangwa 1/7 cy’ikirahure cy’umuvinyu.

Nikki avuga ko kunywa bikabije bijyana ababyiruka gukora ibyo badashobora gukora batanyoye bikaba byabatera kwicuza ku bikorwa by’urugomo cyangwa by’imibonano mpuzabitsina.

Avuga ko inzoga nazo zigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe. Ingaruka zirimo nko gusagarira abandi, umunabi, ndetse zikageza ku kwiheba no kwiyahura.

NHS ivuga ko kunywa inzoga cyane mu gihe kirekire bitera indwara zirimo guturika k’udutsi two mu mutwe, indwara y’umwijima, kanseri y’umwijima, kanseri yo mu kanwa, kanseri y’amabere no kurwara impindura (’pancréas’).

None ikibi cyane ni ikihe?

Urebeye ku mibare, mu 2016 mu Bwongereza abantu 9,214 barapfuye bikomotse ku nzoga, naho 24 bapfa bivuye ku kunywa urumogi muri uwo mwaka. Ni imibare y’ikigo cyaho gishinzwe ibarurishamibare.

Dr Sadie Boniface, umushakashatsi ku kubatwa n’ibiyobyabwenge kuri Kaminuza ya King’s College London, avuga ko inzoga n’urumogi byombi ari bibi ndetse ko bigoye kuvuga ikibi kurusha ikindi.

Yagize ati “Byombi bifite ingaruka zinyuranye, ku bantu nabo batandukanye, kandi biterwa n’ingano n’inshuro babikoresha”.

Dr Sadie ariko avuga ko inzoga ari zo kibazo kinini ku bantu ashingiye ku mibare y’ikigo NHS gitanga miliyari 3,5 z’amapawundi buri mwaka.

Ati “80% y’urubyiruko mu Bwongereza bavuze ko banywa inzoga umwaka ushize, ugereranyije na 7% bavuze ko banywa urumogi”.

Impaka za Snoop Dogg na Paul Gascoigne zareberwa muri ibi, ariko abantu ntibakwiye kwibagirwa ko yaba urumogi yaba n’inzoga byombi bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababaswe nabyo.

JPEG - 106 kb
Snoop Dogg ufite imyaka 47 ni umuhanzi w’umuraperi wo muri amerika uzwi mu ndirimbo nka Drop It Like It’s Hot
JPEG - 44.9 kb
Paul Gascoigne afite imyaka 52 y’amavuko ni Umwongereza wigeze gukina mu ikipe ya Tottenham

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 06/07/2019
  • Hashize 5 years