Siriya:Ibitero by’indege byahitanye abantu 50 abandi basaga 100 barakomereka

  • admin
  • 23/07/2019
  • Hashize 5 years

Ibitero by’indege za gisirikare za Siriya n’Uburusiya byishe abaturage 50 bari mu isoko mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Siriya, nkuko bitangazwa n’ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu muri Siriya.

Iryo shyirahamwe ritangaza ko indege z’Uburusiya zagabye icyo gitero mu mujyi wa Maaret al-Numan, ariko Moscou yahakanye ko ntabyo yakoze, nkuko byatangajwe na minisitiri w’ingabo.

Abandi bantu barenga 100 bakomeretse, mu gihe abandi benshi barakari mu mazu yasenyutse nkuko bikomeza bitangazwa niryo shyiramwe.

Intara ya Idlib igenzurwa n’umutwe w’abayisilamu b’intagondwa, ibamo abantu bagera kuri miliyoni eshatu, imaze igihe igabwamo ibitero n’ubutegetsi bwa Siriya n’Uburusiya kuva mu kwezi kwa Mata uyu mwaka.


Ishyirahamwe rishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Siriya rivuga ko abandi benshi baheze mu nzu zabasenyukiyeho
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 23/07/2019
  • Hashize 5 years