Sinitaye kubangiza izina ryange kuko abankeneye aribo benshi- “Wema Sepetu”

  • admin
  • 04/07/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umunyamidelikazi, umukinnyi wa za filime akaba yarabayeho na Miss Tanzania, aratangaza ko ameze nka zahabu irwanirwa na buri wese, kubwibyo rero akaba atitaye ku bangiza izina rye bamuvuga uko Atari muri sosiyete ye.

Ibi Sepetu akaba yabitangarije MTANZANIA ikinyamakuru cyandikirwa hariya mu gihugu cya Tanzania aho yavuze ko we adafite umwanya wo gusubiza abo bamuvuga nabi kuko we ameze nka zahabu buri wese yifuza kuba yagira. “Ngewe meze nka zahabu buri wese yakifuza gutunga. Abantu Babura gukora akazi kabo ahubwo bakita ku bidafite icyo bibinjiriza buri munsi ngo Wema, Wema. Ubu mfite ibimpugije birimo gushaka amafranga ndetse no kwiteza imbere. Nta gihe mfite cyo kwita ku bantu n’ubwo bakwandika cyangwa bakamvuga nabi gute”.

Yongeyeho kandi ko nyuma yo kuvugwa nabi na bamwe, akataje mu bikorwa byo kwiyongerera abafana ndetse no gukora akazi ke kamwinjiriza amafranga ndetse no gukorana na kampani zikomeye kandi zizwi kuko we ameze nka zahabu itapfushwa ubusa.

Yanditswe na Zihirambere Pacifique/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/07/2016
  • Hashize 8 years