Sindikubwabo Jean Bosco wa koraga muri UTC yishe mugenzi we
- 15/11/2017
- Hashize 7 years
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Sindikubwabo Jean Bosco ukora isuku mu nyubako ya Union Trade Center (yahoze ari iy’umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tirbert, iheruka gutezwa cyamunara), yakubise umukoropesho mugenzi we bakoranaga witwa Ndahimana Gerard ahita apfa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yatangaje ko uwo mukoze yakubise mugenzi we bari gukora isuku.
Yagize ati “Byabaye muri iri joro ryakeye mu ma saa 21 h30, aho abakozi babiri bakora isuku muri UTC bashyamiranye noneho umwe afata raclette, bigaragara ko ariyo barwaniraga, noneho umwe ayikubita undi mu mutwe ahita yikubita hasi ashiramo umwuka.”
Yakomeje avuga ko uwabikoze yahise ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge