Sinaza hano ngo mbashimishe ngomba kubabwiza ukuri- Perezida Kagame

  • admin
  • 09/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bateraniye mu Nteko Ishinga Amategeko mu muhango wo guhiga no gusesa Inteko Ishinga Amategeko icyuye igihe, yasabye abayobozi kwegera abo bayobora bakumva ibibazo byabo, ndetse asaba Abadepite bashya kuzana impinduka aho kumva ko baje gusimbura abandi.

Muri iri jambo ryarimo imvugo ikomeye ku Mukuru w’Igihugu yanenze cyane Intara y’Amajyepfo itarakoze neza mu Mihigo irangiye, avuga ko yabajije bamubwira ko hari ikibazo gikomeye cyo kudakorana no guhangana hagati y’abayobozi.

Ati “Uturere twaje inyuma ibyo mukora bituma biza muri iriya myanya, ni na zo ngaruka ziri ku baturage muyobora, si uko mwabonye amanota mabi gusa.”

Yasabye abayobozi kumanuka bakegera abaturage avuga ko hari abagenda bakifotoza gusa bikaba birarangiye.

Ku bijyanye n’ibyo abayobozi basabwa mu mihigo, yavuze ko nta we ubasaba gukora ibitangaza ariko ngo n’ibyo bashoboye ntibabikora kuko baba bahugiye mu bindi.

Ati “Sinaza hano ngo mbashimishe ngomba kubabwiza ukuri, sinyura iruhande. Simva aha ntabawiye ko ntacyo mwakoze, ahubwo muhugiye mu bindi. Naje kubabwira ukuri, murashaka kukumva ndakubabwira igihe kirageze ibintu bigomba guhinduka.”

Perezida Kagame yavuze ko kuzuzanya n’abandi mu bagakemura ibibazo, ngo ntacyo bisaba. Yabasabye gukorana n’abandi, bagakorera abo bashinzwe, kuko ngo ibyo nta we uzajya kubisaba abaterankunga.

Ati “Iyo mutageze mu baturage muba muri he? Icyumweru cyashira, ukwezi, umwaka ugashira abaturage bavuga ngo ntibabona abayobozi, baba bagiye he? Byagenze gute? Wabona amanota 40% ukavuga ngo barakugambaniye, hoya wigambaniye.”

Yavuze ko usanga abaterankunga bazi abaturage n’ibibazo byabo kurusha abayobozi babayora, akibaza niba barababahaye ngo babe ari babarera.

Ati “Abaduha inkunga bagera mu baturage kuruta mwe, mwarababahaye? Mwahaye imiryango y’Abanyarwand abandi ngo bayitunge niyo politiki yanyu? Niyo philosophy? Ntibishoboka ntibikwiye.”

Abana bagwingiye, na byo ni ikibazo Paul Kagame yagarutseho cyane anenga abayobozi babona abana barwaye bwaki, bagaterera iyo.

Ku muhango wo gusesa Inteko Ishinga amategeko icyuye igihe, Perezida Kagame ntiyabimazeho umwanya, gusa yasabye Abadepite bashya bazatorwa kuzaza bareba ibitarakozwe bifitiwe ubushobozi bakabikora.

Ati “ Abaje bakwiye kuzana amaraso mashya, bagasuzuma ibitaragezweho byashoboka, icyabiteye, bakubakira ku byiza byakozwe bishoboka, ibidashoboka bakabyihorera .”

Chief editor

  • admin
  • 09/08/2018
  • Hashize 6 years