Sinavuga ko ibyo twagezeho byose byabaye mu mwaka umwe-Perezida Kagame

  • admin
  • 18/11/2018
  • Hashize 5 years

Perezida Paul Kagame yatangaje ko mu mwaka amaze ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yubakiye ku byo abamubanjirije basize akaba anizera ko uzamusimbura azakomereza ku byo nawe yakoze.

Ibi umukuru w’igihugu akaba n’umuyobozi wa AU yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018 mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo gusoza inama ya 11 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize AU, yari iteraniye I Addis Ababa muri Ethiopia ku kicaro cya AU.

Manda y’u Rwanda ku buyobozi bwa AU kandi yanahuriranye n’uko guhera muri 2016 Perezida Kagame ari we washinzwe kuyobora komisiyo ishinzwe amavugurura muri uyu muryango,yishimira akazi bakomeje gukora, nk’uko yabitangarije abanyamakuru.

Yagize ati “Sinavuga ko ibyo twagezeho byose byabaye mu mwaka umwe. Twakoze uruhare rwacu kugira ngo umuyobozi uzakurikiraho nawe azashobore gukomereza ku byo twari tugezeho kandi anagere kuri byinshi birenze.”

Perezida Kagame yavuze ko hakenewe imikoranire irenze yari isanzwe ikorwa kugira ngo haba amavugurura arimo gukorwa muri AU agere ku ntego kandi agire akamaro.

U Rwanda ni rwo rumaze umwaka ruyoboye AU, ruhagarariwe na Perezida Kagame manda ya 2018, rukazasimburwa na Misiri ihagarariwe na Abdel Fattah el-Sisi guhera muri Mutarama 2019.

Bimwe mu byaranze manda ya Perezida Kagame ni ugushyiraho uburyo komisiyo ishinzwe ubuyobozi bwa AU ikoresha ingengo y’imari yishatsemo, aho buri gihugu gisigaye gitanga amafaranga angana na 0.2 avuye mu bicuruzwa byinjira muri icyo gihugu.

Ikindi ni isinywa ry’amasezerano yemeza isoko rimwe ibihugu byo muri Afurika bihuriyeho ndetse no gukuraho inzitizi mu rujya n’uruza rw’abantu ku mugabane wa Afurika.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 18/11/2018
  • Hashize 5 years