Si ndi umuvugizi w’u Bushinwa ariko ntekereza ko abantu badakwiye kwitirira u Bushinwa – Perezida Kagame

  • admin
  • 19/02/2019
  • Hashize 5 years

Amakuru aherutse kugaragara mu bitangazamakuru avuga ko u Bushinwa bwaba bushaka kugurisha bimwe mu bihugu cyane cyane ibya Afurika bitewe n’uko byananiwe kwishyura umwenda bifitiye u Bushinwa.

Perezida Kagame yabajijwe kuri ibyo bivugwa ku Bushinwa n’umubano w’u Bushinwa na Afurika muri rusange, asobanura ko abavuga ibibi by’u Bushinwa rimwe na rimwe bakabya.

Ati “Si ndi umuvugizi w’u Bushinwa ariko ntekereza ko abantu badakwiye kwitirira u Bushinwa ibibi byinshi babuvugaho. Niba nkomeza kukuguza amafaranga, nawe ugakomeza kunguriza, uzi impamvu ituma umpa ayo mafaranga. None se ni gute nagushyiraho amakosa, aho kuyashyira kuri wa wundi uhabwa amafaranga? Kubera iki nkomeza kukwaka inguzanyo mu gihe uko yiyongera ari na ko niyongerera ibyago byo gutembagazwa n’uburemere bw’iyo nguzanyo?

Ese mu by’ukuri ikibazo ni icy’u Bushinwa, cyangwa ikibazo ni icyanjye ukomeza kwaka inguzanyo ntazabasha kwishyura? Ntekereza ko abantu bakwiye kubitekerezaho mu buryo bwagutse. Hari amakosa yakozwe, ariko iki kibazo cy’umwenda ntigikwiye kugerekwa ku Bushinwa kuko harimo gukabya.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru The EastAfrican, umukuru w’igihugu yavuze ko abanenga u Bushinwa ari abatishimiye uruhare burimo kugira mu iterambere rya Afurika, ahubwo bakabushinja ko butanga amafaranga menshi muri Afurika, bikazagora ibihugu biyahabwa kuyishyura.

Perezida Kagame ati “Abo bashinja u Bushinwa birengagiza ko u Bushinwa burimo gukorera Afurika ibyo abandi bananiwe kuyigezaho. Niba u Bushinwa burimo gushora imari mu guteza imbere ibikorwa remezo, nsanga nta mpamvu yo kuvuga ko u Bushinwa burimo kuremerera umugabane buwuha inguzanyo z’umurengera.”

“Abo bandi usanga bavuga bati ‘Turaguha imfashanyo, ariko ikibazo ni uko hari ibyo twemera wowe utemera, hari ibyo udakora, nta n’ubwo ukurikiza amabwiriza yacu, bigatuma bagabanya ibyo bagombaga kuguha.”

Bitandukanye n’igihe undi muntu aza, akakubaza icyo ushaka, wamubwira ko ushaka ikiraro, cyangwa urugomero rw’amashanyarazi, akabiguha. 

Urabona ko Ubushinwa bukorera Afurika ibikorwa by’ingirakamaro nko kubaka urugomero rw’amashanyarazi, mu gihe kurubona byari bigoranye.”

Perezida Kagame yakomeje asobanura ati “Abo bantu (banenga u Bushinwa) ntibarimo kumpa urugomero rw’amashanyarazi rutanga Megawati 200 biciye muri iyo mfashanyo, ntibanemera gushora imari muri ibyo bikorwa, mu gihe nyamara u Bushinwa bwo buza, bukavuga buti ‘Tugiye kugufasha kubaka urugomero rw’amashanyarazi. Ayo masezerano yaba ari ingenzi ku gihugu cyose cya Afurika.”

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 19/02/2019
  • Hashize 5 years