Shyaka Kanuma washinze ikinyamakuru Rwanda Focus ari hanze nyuma yo kurangiza igihano

  • admin
  • 05/01/2018
  • Hashize 6 years
Image

Shyaka Kanuma washinze ikinyamakuru Rwanda Focus ari hanze nyuma yo kurangiza igihano cy’umwaka yari yarakatiwe, amaze guhamwa n’ibyaha birimo kunyereza imisoro.

Umuvugizi w’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, CIP Sengabo Hillary yavuze ko “Kanuma yarekuwe kuwa 26 Ukuboza 2017 arangije igifungo cy’umwaka.”

Ni igifungo yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, “ku cyaha yari akurikiranweho cyo gukoresha inyandiko irimo ibinyoma.”

Kanuma w’imyaka 48 yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza 2016, akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukora no gukoresha impapuro mpimbano no kutishyura umusoro.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Kanuma yanditse sheki akagenda ashyiraho amafaranga menshi atandukanye n’ayo asanzwe ahemba abakozi, akazishyira mu idosiye yahataniraga isoko muri Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, (RDRC), agira ngo ahuze n’ibyo iyo komisiyo yasabaga.

Ni isoko yaje gutsindira, bikavugwa ko ryari rifite miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda, byose ngo abikora abakozi batabizi.

Mu nyandiko mvugo bakoreshejwe n’Ubugenzacyaha, abatangabuhamya barimo Bamurange Annet wari umucungamutungo w’ikigo Focus Media Ltd cya Shyaka Kanuma, yavuze ko higanywe umukono we, bikorwa na Kanuma ngo washakaga amasoko mu buryo bw’ibanga.

Theophille Harushyamagara wari umunyamakuru ngo yasanze Kanuma yaramutanzeho sheki iriho ibinyoma, kuko yahembwaga 200 000 Frw, ariko kuri sheki asanga handitseho ko ahembwa 500 000 Frw. Undi witwa Mugisha Stevenson nawe ngo yemeje ko Kanuma yatanze sheki yanditseho ko amuhemba 500 000 Frw kandi yarakiraga 300 000 Frw.

Nyuma abakozi ngo baje kumenya ko Kanuma yasabishije isoko imishahara itari yo, bigera kuri komisiyo nayo ihita yitabaza ubushinjacyaha.

Ku cyaha cyo kutishyura umusoro, Ubushinjacyaha bwari bwavuze ko Kanuma yemera ko hari 65 256 589 Frw atishyuye, ariko agasobanura ko byatewe n’intege nke ziri mu mwuga w’itangazamakuru.

Nyuma Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro, RRA, cyandikiye ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha, CID, gisaba ko bakurikirana Kanuma ‘wari utangiye kwikuraho imitungo imwe n’imwe’, havuka impungenge ko atazishyura iyo misoro.

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwamusabiye kuburna afunzwe kugira ngo akurikiranwe nta mpungenge ko yazabangamira ubutabera, cyangwa ngo abe yatoroka nk’uko ubwo yafatwaga bivugwa ko yari agiye kubikora.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Kanuma yafatiwe i Kayonza acitse nyuma yo kwirindiriza ijoro, aho yari yabanje gusaba umushoferi ngo bagende bwije, bamaze kureba umupira. Kanuma we yasobanuye ko yari agiye i Nyagatare, akabanza kureba umupira wahuzaga Liverpool na Manchester City, ngo arebe ko Chelsea afana ikomeza kuzanikira zombi.

Yanditswe na Chief editor

  • admin
  • 05/01/2018
  • Hashize 6 years