Shokola yamenetse muhanda iwubuza kuba nyabagendwa

  • admin
  • 13/12/2018
  • Hashize 5 years

Abategetsi bo mu nzego z’ibanze mu Budage bavuga ko “shokola ipima toni” yatumye umuhanda utaba nyabagendwa.

Uwo muhanda wo mu mujyi wa Westönnen mu burengerazuba bw’Ubudage, wafunzwe ku wa mbere nimugoroba nyuma yaho ikigega cyarimo shokola cyo mu ruganda ruri hafi aho cyuzuye kigasendera nuko shokola igatangira gutemba mu muhanda.

Iyo shokola yari igisucyika yahise yiremamo ikibumbe gikomeye kubera ubukonje bwo hanze.

Ubuso bugera hafi kuri metero kare 10 bwari bwamenetseho iyo shokola, bwasukuwe n’abakora mu butabazi bwo kuzimya inkongi, bakoresheje ibitiyo, amazi ashyushye ndetse n’amatoroshi atanga urumuri rushyushye akoreshwa mu komora ibintu byumiye ahantu.

Abakozi b’uruganda DreiMeister na bo bafashije muri ubwo butabazi ku kaga katewe n’iki kiribwa cyirimo isukari.

Kumeneka kwa shokola kwahaye akazi gakomeye abakora mu butabazi bwo kuzimya inkongi y’umuriro.

Urwego rw’ubutabazi bwo kuzimya inkongi rwagize ruti “Nubwo ibi byabaye bibabaje, ntabwo twibaza ko shokola izabura ku munsi mukuru wa Noheli”.

Ubuyobozi bw’uruganda DreMeister bwijeje ibitangazamakuru byo mu Budage ko ruzongera gukora nkuko bisanzwe.

Yanditswe na Habaurema Djamali

  • admin
  • 13/12/2018
  • Hashize 5 years