Sheebah Kirungi yatunguwe cyane kuva yabaho

  • admin
  • 04/02/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda Sheebah Karungi yatunguwe ubwo yumvaga ko ari umunsi w’amavuko wa musaza we atibukaga gusa nawe yaje kwifatanya nawe ubwo yabimenyaga ndetse abikora neza cyane.

Birasa n’aho akazi kari gutwara igihe kinini cya Sheebah Karungi kugeza ubwo atangiye kujya yibagira bimwe mu bihe by’ingenzi mu buzima bwe. Nk’uko tubikesha urubuga rwa interneti rwa Howwe, rukorera hariya mu gihugu cya Uganda, uwo muhanzikazi aherutse kwegukana igihembo cy’umuhanzikazi w’umugore w’umwaka muri icyo gihugu “Best Female Artist of the Year”, mu minsi ishize ngo yari afite akazi kenshi kugeza ubwo yibagiwe ko musaza we yarimo yizihiza isabukuru.

Sheebah Kirungi na Musaza we bishimye cyane kubw’isabukuru ya musaza we

Sheebah nawe yavuze ko iminsi mike ishize yamubereye myiza cyane aho yabashije kwegukana iki gihembo ku nshuro ya kabiri kdi izi nshuro zombi zikaba zikurikirana aho ngo bitaba byoroshye. We yabyise “big deal” Mu rwego rwo kwifuriza musaza we isabukuru nziza, yifashishije umuririmbyi wo munitsinda “Ndiwanjawulo” maze bafatikanya kumuririmbira ndetse banamugenera n’izindi mpano zitandukanye.

Sheebah yakomeje avuga ko ashimishwa cyane na musaza we kandi yishimira uko ari(musaza we) kandi ko yifuza kumara icyumweru cyose ari iwe(kwa musaza we)

Mu magambo ye yagize ati: “Mana yange! Ndumva ntazi uko meze muri nge. Iminsi ishize ntiyari myiza cyane kuko nari mfite akazi kenshi cyane kandi kagoranye, rero Nisanze ndi mu Isi ya njyenyine maze nibagirwa isabukuru y’umuvandimwe wange (tariki 2 Gashyantare) kandi koko yari bundakarire. Ndabizi ko mufite ukundi mwabifata, gusa ngomba kubikora. Ndabinginze nimumfashe nifurize musaza wange w’agatangaza isabukuru nziza.

Uri umugabo w’agatangaza kandi umunsi ku wundi niko ndushaho kukwishimira. Ndagukunda cyane, kandi uyu munsi ndaza kuba ndi iwawe, ndahamara icyumweru cyose nkuririmbira live” Sheebah akaba yashize ifoto hanze ari kumwe na musaza we yamuhobeye.

Yanditswe na Pacifique Zihirambere/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/02/2016
  • Hashize 8 years