Shampiyona y’Umupira w’amaguru mu Rwanda irakomeza- “Uko amakipe arahura ku munsi wa 8”

  • admin
  • 09/12/2016
  • Hashize 7 years

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League irakomeza mu mpera z’ki cyumweru, ahateganyijwe imikino yayo y’umunsi wa 8.

Kuri uyu wa Gatanu hateganyijwe umukino umwe urahuza ikipe ya AS Kigali na Musanze FC kuri stade ya Kigali, saa 15:30.

AS Kigali yari yitabiriye irushanwa rihuza amakipe y’imijyi muri Kenya, yakinnye umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona na Gicumbi FC bayitsinda 1-0 mu gihe bafite ikirarane cy’umunsi wa karindwi wa shampiyona bzahuramo na Mukura Victory Sports tariki ya 27 uku kwezi.

Musanze FC barakina na AS Kigali mu gihe bamaze iminsi batitwara neza, ni nyuma yo gutsindwa na Police FC 3-1 mu rugo ndetse na Espoir FC 2-0 i Rusizi.

Umunsi wa 8 wa shampiyona

Kuwa Gatanu tariki ya 9 Ukuboza 2016

AS Kigali vs Musanze FC

Kuwa Gatandatu, tariki ya 10 Ukuboza 2016

Rayon Sports vs Gicumbi FC (Stade ya Kigali)

Pepiniere FC vs Police FC (Ruyenzi)

Marines vs Mukura Victory Sports (Umuganda)

Ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukuboza 2016

Etincelles FC vs Kiyovu SC (Umuganda)

Bugesera FC vs Amagaju FC (Bugesera)

Kirehe FC vs Espoir FC (Kirehe)

APR FC vs Sunrise FC (Stade ya Kigali)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 09/12/2016
  • Hashize 7 years