Shampiyona y’ubwongereza yamaze kubona nyirayo, Chelsea yituraga Ranieri ibyiza yabagiriye

  • admin
  • 03/05/2016
  • Hashize 8 years

Mu mukino wa shampiyona wahuzaga ikipe ya Chelsea yakiragamo Totenham warangiye banganya 2-2. Ni umukino wagaragayemo amahane cyane ku ruhande rwa Totenham. Ibi byatumye Leicester itwara igikombe idakinye. Nyuma y’umukino Umutoza wa Leicester Claudio Ranieri yahamagaye uwa Chelsea amushimira ko yaramaze kumukorera akazi. Minisitire w’intebe w’ubwongerezayahise yandikira Leicester bashiira igikorwa gikomeye bamaze gukora.

Ku mukino wo kucyumweru Leicester yasabwaga gutsinda Manchester United ihahita ihabwo igikombe gusa byaranze kuko banganyije 1-1, Icyari gitegerejwe kwari ugutakaza uko ari ko kose kur ruhande rwa Totenham. Totenam yagiye gukina na Chelsea abakinnyi ba Chelsea benshi bamaze gutangaza ko batifuriza uyu mukeba wabo w’I London igikombe, n’ubwo igice cya mbere cyarangiye Totenham iri imbere n’ibitego bibiri bya Cane na Son, byajekurangira Cahil na Hazard babyishyuye. Nyuma y’amakarita 9 kuruhande rwatotenham n’atatu ya Chelseabirvugwako hari abakinnyi bashobora no kuza gufatirwa ibindi bihano. Umutoza wa Leicester ntiyarebeye umukino mu bwongereza. Yar yagiye iwabo mu butaliyani gusura mama we uri mu zabukuru, kuri ubu afite imyaka 95 y’amavuo. Ranieri akimenya iyi nkuru yahise aamagara umutoza wa Chelsea Guus Hidink aramshushimira ko akurangirije akazi ko guhagarika Totenham yari iri kumwirukaho. Abafana ba Chelsea bo kandi bavuze ko kwari ukwitura uyu mutoza Ranieri ibyiza yabagiriye kuko nawe yabahesheje igikombe cya UEFA muri za 2006 ubwo yabatozaga. Abakinnyi ba Leicester bo barebeyu uyu mukino murugo kwa Vardy.

Abaturage bo u mujyi wa Leicester bo ntibigeze baryama araye bishimira aya mateka banditse yo gutwaraa iki gikombe batari bari mu kimenyerewe mu bwongereza nka BIG 4. Ibi ariko byigeze no gukorwa n’ikipe ya Blackburn Lovers. Minisitire w’intebe w’ubwongereza David C. nawe yafashe umwanyayandikira abagize iyi kipe abashimira igikorwa cy’ndashikirwa bagezeho. Ni ukuvuga ko mu nikino ibiri Leicester ishigaje (uwo izakiramo Everon n’uwo izasuram Chelsea) abakinnyi b’aya makipe bazajya bakora uruziga maze aba Leicester bakanyurao hagati mu rwego rwo guhambwa icyubahiro. Ikindi ni uko izakina UEFA Champions league umwaka utaha.







Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/05/2016
  • Hashize 8 years