Shaddy Boo yerekanye amabere kuri istagram none yibasiwe bikomeye atukwa ko ari amasogisi n’ibindi byinshi [REBA AMAFOTO]
- 20/06/2018
- Hashize 6 years
Mbabazi Shadia Uzwi ku kabyiniriro ka Shaddy Boo , umwe mu bagore bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri istagram hano mu Rwanda yashyize hanze amafoto ye yambaye ikanzu yerekana mu gatuza he harimo n’amabere anagana atavuzweho rumwe n’abafana bebamukurikira kuri urwo rubuga aho bamwe amabere ye bayise amasogisi abandi bayita imishumi n’ibindi bitandukanye biteye isoni.
Shaddy-Boo wabyaranye abana babiri b’abakobwa na Producer Meddy Saleh, asanzwe azwiho kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga akoresheje amwe mu mafoto n’amashusho y’ubushotoranyi aha nini aba yiganjemo ayo yerekana imiterere ye ndetse n’utuvidewo tw’imbyino z’abahanzi akunda arimo kuzibyina.
Ayo mafoto ShaddyBoo yashyize kuri Instagram yatumye yibasirwa n’abamukurikira bavuga ko amabere ye yabaye nk’imishumi
Uyu mugore w’abana babiri, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aherutse gushyira hanze amafoto yambaye ikanzu iitukura igaragaza mu gatuza he n’igice kimwe cy’amabere ye kigaragara mbese amabere ari hanze,ariko ibyo byatumye yibasirwa cyane n’abamukurikirana aho bamwe bagiye bamuserereza ku mabere ye uburyo yaguye ndetse n’abakobwa cyangwa abagore bagenzi be nti bamurebeye izuba.
Intero yo kumukwama no kumuserereza, abenshi bagiye bavuga ko amabere ye ari IMISHUMI abandi nabo bakavuga ko yakwedutse nk’AMASOGISI y’inkweto yewe hari na bamwe mu bakobwa bagenzi be bagiye bamugira inama yo kujya yambara akenda gafata amabere(ISUTIYE) ngo cyangwa se niba ntayo agira akajya kuyigura byihutirwa bitewe n’amabere ye yakwedutse.
Ku mwibasira ntibyagarukiye aho kuko hari n’umukobwa mugenzi we wavuze ko atazi niba yaba afite abana yonsa akaba ariyo mpamvu amabere ye yaba yaraguye bigeze hariya ndetse asoza avuga ko atazongera kumushishikaza bibaho mu buzima.
Iyi niyo foto imukozeho igatuma bamutuka bivuye inyuma
REBA UKO UYU MUGORE YATUTSWE
Yanditswe na Habarurema Djamali