Shaddy Boo yavuze icyongereza agipfundikanya abafana baramukwena yisobanura nk’icyamamare[VIDEO]

  • admin
  • 17/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Shaddy Boo yongeye kwibasirwa n’abantu batari bake ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’icyongereza yavugiye muri Tanzania kuri Wasafi TV.Ariko yiseguye nk’icyamamare avuga ko atazi icyongereza ngo ururimi azi cyane ni igifaransa ntibakamuseke.

Uyu mugore wamamaye cyane ku mbuga nkoranya mbaga yageze muri Tanzania yitabiriye ibirori byateguwe n’umuhanzi Diamond Platnumz bivugwa ko umubano wabo ari nta macyemwa.

Ibirori yari yatumiwemo byitwa ‘Biko Jibebe Challenge’ bitegurwa na Diamond Platnumz aho amatsinda atandukanye y’ababyinnyi aba ahatanira ibihembo bizahabwa ababyinnye neza indirimbo ya Diamond yitwa Jibebe.

Agisesekara ku kibuga cy’indege muri Tanzania yakiriwe n’umwe mu bashinzwe umutekano wa Diamond ndetse n’abanyamakuru ba Wasafi TV nayo y’uyu muhanzi.

Mu kiganiro yagiranye na bo mu cyongereza yagaragazaga ko nta kibazo afite mu kubasubiza nubwo yabivugaga mu cyongereza bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyamabaga bemeza ko ari ntacyo azi usibye kwihagararaho.Abamwumvise bagiye ku mbuga nkoranyambaga baramukwena nanone bikomeye.

Akaga n’aka ko gukwenwa n’abafana be,Shaddy Boo yagaherukaga ubwo yavuga ko akunda ‘Odeur ya Ocean’ ariko nyuma yaje kwinyuramo bamubaza inyanja azi akavuga ko atarazigeraho.

None bigendanye n’ibi byo muri Tanzania nyuma yaje kubona abantu banshi bari kumuseka cyane ahita yandika kuri Instagram ye yisobanura avugako nta cyongereza azi.

Ati “ Nabonye benshi baransetse kubera icyongereza cyanjye gike. Njyewe nzi igifaransa rwose icyongereza ntabwo ari ibintu byanjye kandi nanone ntabwo nari kuvuga icyo gifaransa mu bantu batakizi ahubwo naragerageje bishoboka kuko bwari ubwa mbere mbikoze.”

Mu bindi Shaddy yabajijwe harimo ibivugwa ko yaba aryamana n’umuhanzi Diamond,ariko ibyo yarabihakanye avuga ko ari inshuti ye bisanzwe naho ibindi ari ibyo abantu bahwihwisa gusa nk’uko akunda kubisobanura kenshi.


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 17/09/2018
  • Hashize 6 years