Shaddy Boo ibye bikomeje kudogera noneho yifotoje yambaye ikariso n’isutiya avugishije benshi [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 08/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mbabazi Shadia Umunyarwandakazi uzwi nka Shaddy Boo yashyize hanze amashusho agaragaza yambaye ikariso ndetse n’isutiye,yongeye kuvugisha imbaga y’abantu bitewe n’ayomafoto yashyize kuri instagram agaragaza iyo myambaro abenshi bita iyi banga adapfa kugaragazwa mu ruhame nk’uko umuco nyarwanda ubigena.

Mu minsi yashize abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko ababazwa n’uburyo abwirwa ko ari mwiza akaba ntamukunzi agira , ibi byatunguye benshi nyuma yuko hari inkuru zamuvuzweho ko yaba akundana na bamwe mu basitari batandukanye barimo Diamond ndetse na Davido nubwo aya makuru yayahakanye avugako ntakidasanzwe baganira.

Ubwo uyu mugore w’abana 2 yashyiraga hanze aya mashusho bamwe bamushimagije bamubwira ko ari mwiza ndetse yakwifuzwa na buri umwe, mu gihe hari abandi bamubwiye ko yahagarika ibikorwa agaragaza ku mbuga nkoranyambaga birimo nko kwiyambika imyambaro idahwitse ndetse no gusakaza amashusho atigisa umubyimba we ngo ibi bigaragara nko kutihesha agaciro.

Ibi byakurikiwe n’inyandiko Shaddy boo yashyize ku mbuga nkoranyambaga yitwa Naked truth yanditswe n’umwanditsi witwa Jordan Sarah Weatherhead,uyu mugore yagaragaje agahinda aterwa n’abamwibasira.


Naked truth ya Jordan Sarah Weatherhead




Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 08/07/2018
  • Hashize 6 years