SFH-Rwanda igaragaza uburyo bwo kwirinda ubwandu bushya bwa Virus itera Sida

  • admin
  • 17/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Abananiwe kwifata nk’uburyo bwizewe bwo kwirinda Virus itera Sida n’Inzindi ndwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina barasabwa gukoresha agakingirizo kuko amagara araseseka ntayorwa-“SFH- Rwanda”

SFH Rwanda, Ikigo Nyarwanda Cyita ku buzima kikanabungabunga ubuzima bwiza bw’Umuryango cyakanguriye ibi urubyiruko n’abakuze kwirinda Ubwandu bushya bwa Virus Itera Sida binyuze mu bukangurambaga iki kigo kiri kugenda gikora hirya no hino mu gihugu babifashijwemo n’abakangurambaga bakorana n’iki kigo ndetse bamwe mu bahanzi bari kugenda bakangurira Abanyarwanda Kwifata no gukoresha agakingirizo by’umwihariko akitwa Plaisir ku bananiwe kwifata kuko bizabarinda kwandura Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Mbogo mu Mudugudu wa Kinini kuwa 16/06/2016.

Byiringiro James umukozi muri SFH-Rwanda avuga ko ubu bbukangurambaga barimo gukora babwitezeho umusaruro mu rwego rwo kugabanya umubare w’abandura Sida. Mu magambo ye yagize ati “Turi gukora ubukangurambaga mu rwego rwo kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida n’izindi ndwara, kubera kwishora mu mibonano idakingiye, niyo mpamvu dukangurira abantu kwifata, byabananira bagakoresha agakingirizo kitwa Plaisir kuko karyoshya imibonano” Amokeza avuga ko bari mu bukangurambaga by’umwihariko bw’agakingirizo ko mu bwoko bwa Plaisir kugirango nako abantu babashe kukamenya, bakabone, bagakoreshe kuko gafite akamaro kenshi harimo no kwirinda gutwara inda zitateganyijwe. Muri aya mezi abiri uhereye mu kwa Kamena bashyizeho gahunda yitwa “Buy two and get one for free” aho umuntu uguze amakarito 2 y’udukingirizo twa plaisir bamwongeza indi karito imwe. Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Rulindo Jean D’Amour Manirafasha avuga ko ubukangurambaga ku mikoreshereze y’agakingirzo ari igikorwa cyiza kuko atariko abantu bose babasha kwifata ngo birinde ingaruka ziva mu gukora imibonano idakingiye.

Byiringiro James kandi Avuga ko gukoresha agakingirizo bikumira ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida, kuko iyo ukumiriye agakoko gatera Sida, uba unakumiriye icya rimwe n’inda zitateganyijwe haba ku rubyiruko ndetse no kubabana bashaka kuringaniza urubyaro. Ngo ubwo bukangurambaga bukaba bukorwa baharaharanira ubuzima bwiza bw’abaturage, bakaba bari gushyira kandi imbaraga nyinshi no mu rubyiruko ruri mu mashuri hifashishijwe za karabu(Club) z’abanyeshuri zashyizweho.

Iki kigo kibanda cyane ku rubyiruko kuko ari ikiciro cy’imbaraga z’ejo hazaza kandi ahanini baba bafite amaraso ashyushye ku buryo kwandura izi ndwara biba byoroshye. Aha kandi Urubyiruko rutandukanye rwagaragaje ko rwasobanukiwe n’imikoreshereze n’akamaro ko gukoresha agakingirizo igihe bibaye ngombwa hahandi baba bananiwe kwifata




Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/06/2016
  • Hashize 8 years