Senegal iteturuye ibihugu bya Afurika byitabiriye igikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 16 ititabira

Ikipe y’igihugu cya Senegal les Lions de la Téranga ikoze amateka inateturura ibihugu byagiye bihagarariye umugabane w’Afurika aho itsinze ikipe y’igihugu cya Polonye 2-1 ku mukino wa mbere iyi kipe yari kinnye mu gihe ibindi byananiwe kwihagararaho.

Wari umukino wa mbere wo mu itsinda H ririmo Polonye,Senegal,Ubuyapani ndetse na Colombia.Umukino wabanje Colomiya yatsinzwe n’Ubuyapani 2-1 aho igitego cya mbere cy’Ubuyapani cyatsinwe kuri penalite na Shinji Kagawa ku munota wa 6’ naho icyakabiri kikinjizwa na Yuya Osako ku munota wa 73 w’umukino.Igitego kimwe cya Colombia cyatsinzwe na Juan Quintero ku munota wa 39’ndetse iyi kipe umukinnyi wayo witwa Carlos Sanchez abona ikarita itukura ku munota wa 3’ w’umukino.

Hakurikiyeho umukino wa kabiri muri iritsinda wahuje Ikipe y’igihugu cya Senegal n’iy’igihugu cya Polonye warangiye Senegal yongeye kugaragaza ko ishobora amakipe y’Iburayi aho yatsinze Polonye ibitego 2-1.

Igitego cya mbere cyatsinzwe n’umukinnyi wa Polonye witwa Grzegorz Krychowiak yitsize ku munota wa 37’ bacyandika kuri Thiago Cionek naho icyakabiri cyabonetse ku munota wa 60’ gitsinzwe na Mbaye Niang.Igitego cya Polonye cyabonetse ku munota wa 86’ w’umukino kinjijwe na Grzegorz Krychowiak wanitsinze igitego muri uyu mukino.

Ihita ikora ibyananiye andi makipe yahagarariye umugabane wa Afurika kuko ariyo kipe ibashije kwegukana amanota atatu muri iri rushanwa aho amakipe nka Misiri,Nigeria,Maroc na Tunizia byayananiye.

Iyi kipe yaherukaga kwitabira igikombe cy’isi mu myaka 16 ishize mu mwaka wa 2002 aho yatsinze Ubufaransa ku mukino wo gufungura irushanwa.

Yanditswe na Habarurema Djamali

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe