Senegal: Inshamake y’ikiganiro cya Perezida Kagame na Macky Sall i Dakar

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/04/2022
  • Hashize 2 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yari akubutse i Barbados, kimwe mu biguhu bigize ibirwa bya Karayibe, yanyuze i Dakar agirana ibiganiro na Perezida wa Senegal Macky Sall.

Nk’uko byashimangiwe n’ibitangazamakuru byo muri Senegal, ibyo biganiro byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi ariko by’umwihariko Abakuru b’Ibihugu bibanda ku mushinga bihuriyeho byo kubaka inganda zikora imiti n’inkingo muri Afurika.

Ingingo yo kuganira ku buryo bwo kurushaho kwimakaza umubano w’u rwanda na Senegal mu bya Dipolomasi ndetse n’iyo kubaka ingana zikora imiti n’inkingo ni zo zagarutsweho cyane.

By’umwihariko iyubakwa ry’inganda zikora inkingo zirimo iza COVID-19 n’indi miti zitezwe i Kigali n’i Dakar ku bufatanye n’Ikigo BioNTech na Banki y’u Burayi y’Ishoramari yashimangiwe mu gihe izo nganda zitezweho guhindura urwego rw’ubuvuzi ku mugabane w’Afurika.

U Rwanda, Senegal, na Ghana ni byo bihugu byiteze kubona ikoranabuhanga rigezweho ry’inganda zizazanwa muri za kontineri (BioNTainers), bigatwara igihe gito cyo kuziteranya no gutangira kuzibyaza umusaruro.

Buri ruganda muri zo ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora doze zigera kuri miliyoni 50, kandi izo nganda ntizizakora inkingo za COVID-19 gusa kuko zizajya zikora n’inkingo z’izindi ndwara zirimo Malaria, VIH/SIDA n’Igituntu.

Ikigo BioNTech cyateguye ikoranabuhanga rigezweho ry’inganda z’inkingo ryiswe (BionTainers) ryitezwe mu Rwanda no muri Senegal bitarenze mu mpera z’uyu mwaka kuko uruganda ruzazanwa rwuzuye rugashyirwa ahabugenewe bitabanje gufata ikindi gihe cyo kuruteranyiriza aho rugomba kuba ruri.

Uretse kuba ibihugu byombi bihuriye muri uyu mushinga, bisanzwe bifitanye umubano mu bya dipolomasi uzira amakemwa cyane ko byatangiye ubutwererane mu buryo bweruye guhera mu mwaka wa 1975 ubwo byasinyaga amasezerano.

Mbere y’uko Perezida Kagame agera i Dakar, yari amaze igihe kirenga ibyumweru bibiri mu ngendo zigamije gutsura umubano n’ibihugu birimo Zambia, Congo Brazzaville, Jamaica ndetse no muri Barbados.

Muri izo ngendo u Rwanda rwasinyanye n’ibyo bihugu amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, yose aganisha ku iterambere ry’ibihugu byasinye amasezerano ariko akareba no ku hazaza h’Umugabane w’Afurika uri mu rugendo rwo kurushaho gukorera hamwe no kwagura imikoranire n’amahanga.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/04/2022
  • Hashize 2 years