Senderi Hit yafashe umwanzuro udasanzwe kuri sosiyete yamusenyeye ikanangiza umutungo we

  • admin
  • 18/03/2016
  • Hashize 8 years
Image

Mu minsi ishize havuzwe kenshi ikibazo cya Senderi Hit washyamiranye n’abakozi basanaga umuhanda uca imbere y’urugo rwe i Gikonodo, avuga ko bamusenyeye ndetse bangiza nkana umutungo we.

Urugo rwa Senderi ruherereye i Gikondo mu Mudugudu wa Bwiza mu Kagari ka Rwampala. Ku muhanda uca imbere yo kwa Senderi hamaze iminsi habera imvururu zaturutse ku bakozi ba sosiyete NPD-Cotraco bamennye amabuye mu busitani bw’urugo rwa Senderi Hit. Senderi avuga ko ibyangijwe bifite agaciro karenga miliyoni eshatu. Ngo yishyuje ibyangijwe, ubuyobozi bwa Cotraco bumubera ibamba. Ati « Narabandikiye, nagiye aho bakorera kenshi gashoboka ariko banga kunyishyura. Ibyo bangije sinabiheba gutyo gusa , Umujyi wa Kigali urabizi, inzego z’ibanze narazimenyesheje, ntacyo ntakoze. »

Yafashe umwanzuro wo gusaba inzego zishinzwe umutekano impapuro zimwemerera kujya gukambika mu irembo ry’icyicaro cya Cotraco ku Kicukiro kugeza igihe bazumvira agahinda ke bakamwishyura. Ati « Ngiye gufata matela n’udukoresho duke njye gusasayo, ndatwara imbabura nzajya ntekerea ku irembo binjiriramo kugeza igihe bazanyishyurira. » Mu gusobanura ibyangijwe, Senderi avuga ko harimo ibiti bibiri by’imikindo, ubusitani bwari buhinze kuri meterokare 20, ibiti by’imbuto ndetse ngo n’igipangu cye cyajemo ibisate kubera amabuye bamenyeho.

Ati « Byose ni ibintu byampenze, ongeraho noneho umukozi wuhiraga ibyo biti, kumenamo ifumbire, Ntabwo byakunda, ndajya gusasayo. » Yavuze ko yashatse umugenagaciro ukorana na Banki y’Igihugu ngo amufashe kubarura byemewe umutungo we wangijwe amenye umubare nyawo w’amafaranga yishyuza.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/03/2016
  • Hashize 8 years