Sendeka z’abarimu zirasaba Leta gutekereza ku mwarimu wigisha mu mashuri y’inshuke

  • admin
  • 27/11/2019
  • Hashize 4 years

Umunyamabanga mukuru wa Sendeka y’abarimu bigisha mu bigo by’amashuri yigenga (Syneduc) Nkotanyi Abdon Faustin avuga ko Leta yagakwiye gutekereza ku barimu bigisha mu mashuri y’inshuke kuko aribo ntangiriro y’uburezi bw’umwana.

Ibi byavugiwe mu nama mpuzamahanga nyunguranabitekerezo ku burezi bw’abana b’inshuke yateraniye mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo igahuza ibihugu 16 by’Afurika.

Ni inama yateguwe ku bufatanye n’umuryango uhuza amasendeka y’abarimu ku isi ’international de l’education’ ndetse n’ubufatanye bw’impuguke zaturutse muri Denimark bafite uburambe bw’imyaka 50 mu burezi bw’abana b’inshuke.

Umunyamabanga mukuru Syneduc, Nkotanyi Abdon Faustin, avuga ko u Rwanda rwungukiye ku bindi bihugu,ubunararibonye bwo gukoresha uburyo bwo kurera abana b’inshuke kuko bo babitangiye kera.

Ati”Abwo burambe bwo muri Afurika hatandukanye tugiye guhugura abarimu bacu ndetse na Leta tukayegera ahagomba ubuvugizi ku buryo abo babikora mu bihugu by’iwabo natwe bikaba ariko bikorwa“.

Avuga ko iyi nama ibaye nk’umwanya wo kurebera hamwe uburyo bakorera ubuvugizi abarimu bo mu mashuri y’inshuke Kugira ngo Leta nabo ibatekerezeho ko hari icyo bakwiye.

Ati“Urugero abakozi (abarimu cg abarezi) bo muri ayo mashuri y’incuke ntabwo bahembwa na Leta.Kubera ko dufatanya niyo sendeka y’amashuri ya Leta, dufatanya gukora ubuvugizi kugira ngo nko muri Leta harigutangizwa ayo mashuri, abo barimu nabo bahembwe kimwe n’abandi barimu kuko turabona ko ubwo burezi ariyo ntangiriro y’uburezi.Ikindi kandi umwana watangiriye muri iryo rerero azamuka neza”.

Nkotanyi avuga kandi ko umusanzu bateze kuri UNESCO ari ukubakorera ubuvugizi ndetse no kubahuza na Leta.

Gusa ngo hari ikibazo cy’uko abahagarariye UNESCO na UNICEF mu Rwanda,iyo batumiwe muri izi nama ziga ku bibazo nk’ibi batajya bazitabira kugira ngo bumve ibibazo bafite babakorere ubuvugizi.

Ati”Aba mubona ni abaturutse muri UNESCO Afurika ariko abo mu Rwanda ntiwabatumira ngo baze“.

Umuyobozi w’ishami rya UNESCO muri afurika mu kigo gishinzwe kongerera ubushobozi abarimu (IICBA), Yumiko Yokozaki, avuga ko umwarimu wigisha mu mashuri y’incuke ari umwarimu w’ingirakamaro ku burere bw’umwana ndetse akwiye kuba ari umunyamwuga kugira ngo abashe gukora neza inshingano ze.

Ati“Abarimu b’inshuke ni igice k’ingenzi mu burezi ariko abo barimu bakaba bafite ubunyamwuga,none turi gushaka kubazfasha kubuzamura nkuko twaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika bityo umubare w’ibihugu turahuriza hamwe imbaraga ndetse tunasangizanye ubunararibonye mu byo gukora neza uwo mwuga”.

Ni mu gihe Guverinoma yihaye intego yo kuzamura umubare w’abajya mu mashuri abanza bahereye mu y’inshuke ukava kuri 20% muri 2017 ukagera kuri 45% mu mwaka wa 2024.

Muri Gahunda ya Leta y’Imyaka irindwi (2017-2024), Leta yiyemeje guteza imbere urwego rw’uburezi, aho hazatezwa imbere n’uburezi bw’abana b’inshuke.

JPEG - 233.5 kb
Umunyamabanga mukuru Syneduc, Nkotanyi Abdon Faustin avuga ko Leta yatekereza ku barimu bigisha mu mashuri y’inshuke kuko aribo ntangiriro y’uburezi bw’umwana ndetse n’umuntu muri rusange
JPEG - 434.8 kb
Umuyobozi w’ishami rya UNESCO muri afurika mu kigo gishinzwe kongerera ubushobozi abarimu (IICBA), Yumiko Yokozaki
JPEG - 154.5 kb
Pedi Anawi waje ahagarariye internatinal de l’Edication ku mugabane wa Afurika
JPEG - 467.2 kb
Umwe mu mpuguke zaturutse muri Denimark,Lasse Bjerg Jørgensen



Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 27/11/2019
  • Hashize 4 years