Sena y’u Rwanda n’iy’u Burundi ziyemeje gushyigikira Guverinoma z’Ibihugu byombi mu bushake zifite bwo gukemura ibibazo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr Iyamuremye Augustin yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Burundi Hon Sinzohagera Emmanuel, bagaruka ku ntambwe ishimishije imaze guterwa mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi na bo baboneraho kwiyemeza ubufatanye mu rwego rw’Inteko Zishinga Amategeko.

Dr. Iyamuremye n’Itsinda yari ayoboye bahuriye na Hon. Sinzohagera Emmanuel mu Nama ya 5 ihuza Abayobozi b’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi iri kubera i Vienna muri Austria. Ni inama y’iminsi ibiri yatangiye ejo ku wa Kabiri taliki ya 7 Nzeri 2021 ikaba yasojwe kuri uyu wa Gatatu.

Hon Sinzohagera ni umwe mu baperezida ba Sena b’ibihugu bahuye na Dr. Iyamuremye. Bombi bishimiye ubushake buhari n’intambwe imaze guterwa mu rwego rwo kunoza umubano hagati y’Ibihugu byombi.

Perezida wa Sena y’u Rwanda n’iy’u Burundi biyemeje gutsura umubano ku rwego rw’Inteko Zishinga Amategeko, no gushyigikira Guverinoma z’Ibihugu mu bushake zifite bwo gukemura ibibazo bibangamiye umubano w’Ibihugu byombi.

Perezida wa Sena y’u Rwanda yagejeje kuri mugenzi we Perezida wa Sena y’u Burundi, ubutumire mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Inteko zishinga Amategeko (IPU) izabera mu Rwanda mu Ukwakira 2022.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi ugenda urushaho kunozwa hashingiwe ku bushake n’imbaraga byashyizwe mu kuvugurura uwo mubano ku mpande z’ibihugu byombi, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru n’abaturage.

Yashimangiye ko hari intambwe nziza yatewe mu mibanire y’u Burundi n’u Rwanda, avuga ko hatekerezwa ku kurushaho kuzamura umubano n’imikoranire hagati y’ibyo bihugu byombi, kandi ko ibiganiro byatangiye, igisigaye ari ukubinoza hakarebwa icyakorwa kugira ngo uwo mubano ukomeze kugenda neza.

Yagize ati: “Ku Burundi, dushaka kunoza umubano wacu kandi n’u Burundi burabishaka, duhereye ku byo twumvise n’ibyo twabonye. Ba Minisitiri bacu n’abayobozi b’inzego z’umutekano barahuye kandi bakomeje guhura. Umubano urarushaho kugenda neza kandi ni ko tubyifuza. Biri mu nyungu z’u Rwanda n’u Burundi kandi tuzakomeza kubishyiramo imbaraga.”

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi nk’ibihugu bisangiye byinshi mu muco n’amateka, wajemo agatotsi mu mwaka wa 2015 ubwo muri icyo gihugu cy’abaturanyi havukaga imivurungano yaturutse ku matora ya Perezida. Ibyo byatumye Abarundi benshi bahungira mu bihugu by’abaturanyi birimo n’u Rwanda, abafite ubushobozi berekeza mu bihugu byo hanze y’Afurika.

Icyo gihe u Burundi bwashinje u Rwanda rwakiriye abaturage b’impunzi, gucumbikira ababurwanya nubwo rwakiraga abiganjemo abagore n’abana bahungaga bakiza amagara yabo. Icyo gihe Abanyarwanda bari mu Burundi barahohotewe bashinjwa kuba ibyitso by’u Rwanda nk’igihugu bwabonaga nk’igicumbikiye abanzi.

Umubano watangiye kongera kuvugururwa mu mwaka ushize nyuma y’aho u Burundi buboneye Perezida mushya, Evariste Ndayishimiye. Kuva ubwo kugeza ubu ibiganiro birakomeje mu rugendo rwo kurushaho kunoza umubano no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bibangamiye amahoro n’umutekano w’Akarere.

Mu ntangiriro za Nyakanga 2021, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Ngirente Edouard yifatanyije n’Abarundi kwizihiza isabukuru ya 59 y’Umunsi w’Ubwigenge bw’u Burundi, akaba ari n’amateka icyo gihugu gihuriyeho n’u Rwanda. Urwo ruzinduko rwafashwe nk’ikimenyetso ntakuka cy’intambwe imaze guterwa mu rugendo rwo kunoza ubutwererane bw’ibihugu byombi.

Muri iyi nama yabereye i Vienna, Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr. Iyamuremye Augustin yakiriye n’abandi bayobozi batandukanye, baganira ku mubano w’ibihugu bahagarariye n’uko ubutwererane bw’Inteko Zishinga amategeko bwarushaho kunozwa.

Muri bo harimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Turikiya Mustafa Şentop, aho baganiriye ku ngingo zitandukanye zirebana n’ubufatanye bw’inzego bahagarariye. Banagarutse kandi ku masezerano mashya u Rwanda na Turikiya byasinyanye ku munsi w’ejo arebana n’ubufatanye mu rwego rwa siporo, uburezi n’inganda.

Nyuma kandi Dr. Iyamuremye yagiranye ibiganiro na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Mozambique Esperanca Laurinda Francisco, washimiye u Rwanda rwagaragaje ubwitange budasanzwe mu rugendo rwo kugarura amahoro n’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado.

Abo bayobozi bombi biyemeje gutsura umubano ku rwego rw’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.

Abandi Dr. Iyamuremye yaganiriye na bo harimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Madagascar Herimanana Razafimahefa, aho bombi biyemeje kongera imbaraga mu bufatanye bw’Inteko z’Ibihugu byombi.

Perezida wa Sena y’u Rwanda kandi yanahuye n’Umuyobozi w’Inteko Zishinga Amategeko (IPU) Martin Chungong, baganira ku myiteguro y’u Rwanda yo kwakira Inteko Rusange y’uwo Muryango mu kwezi k’Ukwakira 2022. Abayobozi bombi biyemeje guharanira ko iyo nama izaba mu mutuzo n’umutekano bisesuye

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/09/2021
  • Hashize 3 years