Sena yatangaje ubushakashatsi ku miterere y’ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi bibera mu mahanga

  • admin
  • 03/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Kuri uyu wa 3 Ukwakira 2019, Sena y’u Rwanda yatangaje ku mugaragaro ubushakashatsi bwakozwe ku“Imiterere y’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe abatutsi bibera mu mahanga n’ingamba zo kubirwanya”hagamijwe gusobanura ihakana n’ipfobya bya Jenoside icyo ari cyo, mu rwego rw’ubuhanga no mu rwego

rw’amategeko.

Perezida wa Sena, Nyakubahwa Bernard Makuza avuga ko ubu bushakashatsi bwakoze mu rwego rwo kuzuzainshingano yihariye ya Sena yo kugenzura amahameremezo avugwa mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, bujyanye by’umwihariko n’Ihameremezo rikomoka ku masomo dukura mu matekayacu, ryo: “Gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside, no kuranduraburundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose”.

Perezida wa Sena yagize ati “ubu bushakashatsi n’imyanzuro tuvanamo by’umwihariko, bikaba byabank’umurage uzashyikirizwa abagize Sena muri manda ya gatatu, bukababera ishingiro ry’ibindi bikorwa,bizakomeza gushimangira inshingano yihariye ya Sena, harimo kurwanya icyo ari cyo cyose cyaba inzitizi ku BUMWE n’UBWIYUNGE tumaze kugeraho.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko umubare munini w’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi,bakoresha imvugo isesereza Abatutsi muri rusange, igamije guteza urujijo mu mitwe y’abantu, cyane cyane abatazi u Rwanda n’amateka yarwo no kubambura amateka yabo n’agaciro kabo.

Ntiberura ngo bavuge ko Jenoside itabayeho, ahubwo berekana ko habaye Jenoside ebyiri, bagashakisha uburyo bwose kugira ngo ibitekerezo byabo bigere kure kandi abe ari byo byiganza mu mitwe y’abantu.

Muri ubu bushakashatsi, bwakozwe hashingiwe cyane cyane ku nyandiko zitandukanye zerekanywe zikanasesengurwa hakurikijwe uwazanditse uwo ari we n’umurongo w’ibitekerezo (thematic analysis/Analysethématique), byagaragaye ko ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi minsi riza ryihishe

inyuma y’uburyo bwo kwanga kwemera impinduka nziza zigenda zibera mu gihugu nyuma ya Jenoside, nogushimangira ko politiki yateguye Jenoside ari yo ibereye Abanyarwanda.

Ubushakashatsi bwa Sena bwagaragaje ko itangazamakuru ari kimwe mu bikoresho byifashishwa mu ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi minsi.

Byagaragaye ko hari amaradiyo na televisiyo yashinzwe n’amashyaka ya politiki y’abari mu buhungiro bari mu murongo wo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na radiyo na televiziyo mpuzamahanga zitangaza rimwe na rimwe inkuru zihakana kandi zigapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi bifashisha n’uburyo bugezweho mu gukwirakwiza amakuru hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, itangazamakururyandika n’inzu zisohora ibitabo.

Mu guhangana n’ibi bibazo, ubushakashatsi bwa Sena bwasanze inzego zitandukanye harimo inzego z’ubutabera n’iz’ububanyi n’amahanga zisabwa gukorana na Guverinoma z’ibihugu by’Amerika ya Ruguru n’Uburayi, zibikangurira gushyiraho amategeko ahana ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi

kugira ngo abagaragaweho ibyo byaha bakurikiranwe.

Gukomeza kubaka ubushobozi bwa Ambasade kugira ngo zishobore gukangurira Abanyarwanda baba mumahanga kwitabira gahunda za Leta, harimo iy’ubumwe n’ubwiyunge nka “Ndi Umunyarwanda”, Itorero ry’Igihugu, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, gushyiraho “clubs” zo kwibuka zihuza urubyiruko ruba mu mahanga no kubasaba gukora ubuvugizi n’ubukangurambaga aho batuye.

Hari kandi gukangurira urubyiruko, rwaba urw’imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga, kwitabira gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kwamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari umwe mu mirongo bakoresha cyane.

Mu bijyanye no kubungabunga amateka, hakwiye gukomeza kubaho inzibutso n’ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihugu byo hanze.

Ibi byafasha mu gusobanurira amahanga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kumenyekanisha ukuri kwayo, bigatuma abatuye muri ibyo bihugu bafata ingamba zo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya byayo.

Guverinoma y’u Rwanda ikwiye kandi gukomeza gushyira ingufu mu gusaba Umuryango w’Abibumbye inyandiko z’imanza zaciwe n’Urukiko rwa Arusha (TPIR), zikoherezwa mu Rwanda.

Maurice Kabandana Parliament of Rwanda

  • admin
  • 03/10/2019
  • Hashize 5 years