Sena yafashe imyanzuro 4 ikubiyemo ibibazo guverinoma igomba gucyemura mu mezi 6 bivugwa mu mashuri

  • admin
  • 05/12/2018
  • Hashize 5 years
Image

Mu myanzuro ine y’ingenzi,Inteko rusange ya Sena yasabye guverinomaguhagurukira ibibazo bikigaragara mu burezi inayisaba gutegura mu gihe kitarenze amezi atandatu, igenamigambi rishingiye ku cyegeranyo cy’ibibazo biri mu mashuri yose.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Ukuboza 2018, aho Inteko rusange ya Sena yagejejweho raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’abaturage n’Uburenganzira bwa muntu, ku gikorwa cyo kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma mu bijyanye no gushyira mu bikorwa integanyanyigisho zishingiye ku bushobozi mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Senateri Niyongana Gallican,Perezida w’iyi komisiyo yasobanuye ko Komisiyo yasanze integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi yaratangiye gushyirwa mu bikorwa, abanyeshuri, abarezi n’abayobozi bakaba bayishimiye.

Gusa yavuze ko hakigaragara imbogamizi zikwiye kuvanwaho kugira ngo imyigire n’imyigishirize ishingiye ku bushobozi igerweho.

Yagize ati “Komisiyo yasuzumye imiterere rusange y’ibikorwa remezo by’amashuri isanga amashuri menshi afite inyubako zishaje ku buryo hari ayigirwamo nta sima irimo, adafite inzugi n’amadirishya ndetse n’aho intebe zagiye zangirika ntizisanwe.”

Akomeza agira ati“Komisiyo yasanze ibigo byinshi by’amashuri bidafite imisarani ihagije ugereranyije n’umubare w’abanyeshuri. Usanga ishuri rifite abanyeshuri barenze 1000 n’ubwiherero butarenze 10 kandi nabwo budafite isuku.”

’Imyanzuro 4 ikubiyemo ibibazo guverinoma igomba gucyemura mu mezi 6 ’

Inteko Rusange ya Sena yafashe imyanzuro 4 igomba gushyikirizwa Guverinoma kugira ngo ibyangombwa by’ibanze byatuma imyigire n’imyigishirize ishingiye ku bushobozi no ku bukesha igerweho.

Umwanzuro wa mbere Sena yasabye Guverinoma “Gutegura mu gihe kitarenze amezi atandatu, igenamigambi rishingiye ku cyegeranyo cy’ibibazo biri mu mashuri yose, bigakorwa kandi hubahirizwa ibipimo ngenderwaho, kugena ingengo y’imari ikenewe n’uburyo yaboneka kugira ngo bishyirwe mu bikorwa.”

Uwa kabiri,Sena kandi yasabye guverinoma “gushyiraho inzego z’imiyoborere y’amashuri nk’uko ziteganywa n’itegeko no gushyiraho uburyo bwo gukurikirana ko zikora inshingano zazo, bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atatu”.

Umwanzuro wa gatatu ni “gucyemura mu gihe kitarenze ukwezi kumwe ikibazo cy’itinda ry’amafaranga agenerwa amashuri n’ayo kugaburira abana ku mashuri, amafaranga Leta igenera amashuri buri mwaka akajya ayageraho ku mashuri mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri.”

Uwa kane ni “kugenera amashuri nderabarezi yisumbuye n’amakuru ibikoresho byangombwa bifasha gutegura uko bikwiye abanyeshuri no guha ubushobozi amashuri bimenyerezamo umwuga w’ubwarimu.”

Ibi bije nyuma y’uko Minisiteri y’uburezi imaze iminsi mu bukangurambaga bugamije gukemura ibibazo biri mu mashuri, aho mu mashuri 899 yagenzuwe mu gihugu, havuyemo ko abarimu 118 basabirwa ibihano, amashuri 108 akabuzwa gutangira umwaka utaha wa 2019 nadakosora ibyo yanenzwe.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/12/2018
  • Hashize 5 years