Sen Tito Rutaremara asaba urubyiruko kwibuka amateka y’u Rwanda nk’uko hibukwa amateka ya Muhamadi

  • admin
  • 16/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Senateri Rutaremara avuga ko,Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko bari bakwiye kuzahora bibuka aya mateka y’ibyabaye mu Rwanda kugeza no mu myaka ibihumbi icumi nk’uko bibuka amateka ya Yezu cyangwa aya Muhamadi babayeho mu myaka ibihumbi bibiri ishize.

Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 24 Abatutsi baguye i Ruhanga mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, kuri iki cyumweru tariki 15 Mata 2018.Aha Senateri Tito Rutaremara yavuze ko hagomba kwibukwa amateka aho abantu bishwe ndetse hakangirizwa ibintu byinshi nk’uko abantu bibuka amateka y’intumwa zabayeho mu myaka ya cyera.

Senateri Rutaremara yagize ati ”Aya mateka yacu aho bamwe bishe abandi, ibintu byose bigashwanyagurika bigasigara ku musenyi, tugomba ayo mateka kuyibuka.None se niba wibuka amateka ya Yezu azamuka hahandi, ukibuka amateka ya Muhamadi ajya aha n’aha, imyaka ibihumbi bibiri igashira, kuki ayacu tutayibuka!”

Yakomeje kandi avuga ko n’ubwo ibiranga abantu bazize Jenoside byaba bitakiriho ariko amazina yabo netse n’ibikorwa bakoze bizahore byibukwa.

Senateri Rutaremara yagize ati “N’ubwo amagufa y’abantu yaba atakiriho kuko wenda atarenza imyaka nka 200.Ariko aya mazina yanditswe, ibyo abantu bakoze ndetse n’uru rwibutso rufashwe neza, ibyo byamara n’imyaka ibihumbi 10 kandi byajya byibukwa.”

Yavuze ko kwandika aya mateka, kuyasigasira no kubika ibimenyetso, ngo biri mu nshingano z’urubyiruko ruriho muri iki gihe kandi rugasabwa no kuzitoza abazavuka uko ibihe bigenda bisimburana iteka dore ko abenshi babyiga no mu mashuri.

Mu karere ka Gasabo, urwibutso rwa Ruhanga ni rumwe mu ziri ku rwego rw’akarere rushyinguyemo Abatutsi benshi bazize Jenoside, aho kuri ubu haruhukiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi bagera ku bihumbi 36,na magana 689.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubwo yatangizaga kwibuka ku nshuro ya 24 ku Gisozi, nawe yashimangiye ko igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kigomba kuzahoraho dore ko ari n’amateka y’Abanyarwanda ntawundi wayibuka usibye Abanyarwanda ubwabo.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 16/04/2018
  • Hashize 6 years