Semana Lambert yatawe muri yombi acyekwaho kwambukana abana abajyana hanze y’igihugu

  • admin
  • 18/04/2018
  • Hashize 6 years

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare yaburijemo umugambi w’umugabo witwa Semana Lambert w’imyaka 48 uhakomoka wagerageje kujyana abana bane muri Uganda gukoreshwayo imirimo ivunanye.Yafatiwe mu Kagari ka Ndego mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare kuri uyu wa 16 Mata 2018, mbere yo kwambukana abo bana bari munsi y’imyaka 16 bagombaga kujya muri Uganda banyuze mu nzira z’abanyamaguru zitemewe ku mupaka w’ibihugu byombi.

Semana Lambert yiyemererera ko yari yumvikanye n’ababyeyi b’aba bana kubajyana muri kiriya gihugu. Bari kujya bakorera amafaranga ubundi bakajya bayoherereza ababyeyi babo nk’uko abivuga. Ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Karama, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba koko byari ugukoreshwa iriya mirimo, cyangwa se bari bajyanwe mu bindi bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, CIP Kanamugire Théobald, yavuze ko aba bana bari bajyanywe muri Uganda kuragira ihene n’andi matungo maze bahita basubizwa imiryango yabo.

CIP Kanamugire yagize ati ” kugira ngo tubimenye, byaturutse ku makuru twahawe na bamwe mu baturanyi b’imiryango yabo, duhita dufata uwari ubajyanye, hanyuma abana tubagarura mu miryango yabo. Umwana nk’uko bisanzwe akora imirimo yo mu rugo iwabo igiye itandukanye, ariko ntibyemewe ko abana bakoreshwa imirimo ivunanye mu gihugu imbere cyangwa se kubajyana hanze y’igihugu mu bikorwa n’imirimo itemewe”.

Yungamo agira ati”Gukoresha abana imirimo ivunanye nko gukora mu birombe by’amabuye y’agaciro, gutwika amatafari, gucukura amabuye cyangwa imicanga, kurinda inyoni mu mirima y’imiceri n’indi mirimo nk’iyo, ntibyemewe kandi bihanwa n’amategeko”.

Yanakanguriye ababyeyi kwita ku bana babo, bakabaha amahirwe yose y’ubuzima cyane cyane kubajyana mu ishuri no kubafasha kwiga neza, kuko biba ari ugutegura ko igihugu kizagira ejo heza bitewe n’urubyiruko rusobanukiwe ndetse runajijutse.

Yasabye kandi n’abaturage ko buri wese yaba ijisho rya mugenzi, maze igihe abonye ibikorwa nk’ibi byo kudaha abana uburenganzira bwabo harimo no kubashora mu bikorwa bibi n’imirimo ivunanye cyangwa ubucuruzi bw’abantu, kujya babimenyesha Polisi n’izindi nzego kugira ngo habeho kubikumira no gufata abanyabyaha baba babikora.

Gukoresha abana imirimo ivunanye cyangwa kubagira nk’ibicuruzwa bihanwa n’amategeko.

Ingingo ya 218 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ubabaza umwana bikabije, umujujubya cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa se bitesha agaciro, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).

Naho ingingo ya 251 yo ivuga ko Umuntu wese ugira uruhare, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ari we cyangwa abicishije ku wundi, mu gutorokesha umuntu avanywe mu Rwanda ajyanywe mu mahanga agamije kumucuruza, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000). Ibihano biteganyijwe muri iyi ngingo byikuba kabiri igihe uwakorewe icyaha ari umwana.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 18/04/2018
  • Hashize 6 years