Sekamana Maxime yahetse APR ayihesha amanota atatu imbere ya Mukura

  • admin
  • 29/10/2016
  • Hashize 7 years

Byasabye ikipe ya APR FC gutegereza ko Sekamana Maxime yinjira mu kibuga asimbuye mu gice cya 2, maze ayifasha gutahana amanota atatu nyuma yo gutsindira Mukura Victory Sports 3-1 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Umukino ugitangira Mukura yasaga nk’aho irusha APR n’ubwo igice cya mbere cyarangiye 0-0. Habyarimana Innocent yaje kugira ikibazo cy’imvune mbere gato y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira, asimburwa na Patrick Sibomana.

Igice cya kabiri kigitangira, Blaise Itangishaka yafunguye amazamu ku ruhande rwa APR. byakanguye Mukura maze yongera kotsa APR igitutu ku buryo no ku munota hafi wa 60, Rusheshangoga Michel yategeye Hakizimana Lewis mu rubuga rw’amahina, iba penaliti yinjizwa neza na Christophe Ndayishimiye.

Nyuma gato, Blaise Itangishaka yaje kugira ikibazo cy’invune, maze Maxime Sekamana yinjira mu kibuga. Ku munota wa 81 ahita atsinda icya kabiri cya APR.

Imvune zakomeje kuba nyinshi muri uyu mukino ubwo Youssuf Habimana wa Mukura nawe yagiraga ikibazo, yasimbujwe Ibrahim. APR FC nayo ihita ikora impinduka, Rusheshangoga avamo hinjira Djihad Bizimana.

Nyuma y’iminota 3 gusa, Maxime Sekamana yatsindiye APR icya gatutu kiba n’icya kabiri cye, umukino wa mbere w’umunsi wa gatatu urangira APR FC 3-1 Mukura VS

Ababanje mu kibuga ku mpande zombi


APR FC: Emery Mvuyekure, Rugwiro Herve, Ngandu Omar, Rusheshangoga Michel, Emmanuel Imanishimwe,Muhadjili Hakizimana, Yannick Mukunzi, Blaise Itangishaka, Issa Bigirimana, Innocent Di Maria, Butera Andrew.


Mukura VS: Jumayine Hassan, Zagabe Jean Claude, Shyaka Philbert, Twagirayezu Fabien, Rugirayabo Hassan, Ndayegamiye Abdou, Niyonzima Ally, Habimana Yussuf, Harerimana Lewis, Cyiza Hussein, Ndayishimiye Christophe.

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 29/10/2016
  • Hashize 7 years