Sarpong afashije Rayon Sport kubabaza APR FC n’abafana bayo ku munota wanyuma w’inyongera

  • admin
  • 20/04/2019
  • Hashize 5 years

Ikipe ya Rayon Sport ikoze ibyo yasabwaga n’abakunzi bayo ndetse n’abafana muri rusange ibifashijwemo na Michael Sarpong ibabaza mu cyeba wayo APR FC n’abafana bayo ku munota wa nyuma w’inyongera abafana ku mpande zombi bafatana mu mashati, buri wese akubita mugenzi icyo yabonaga hafi.

Uyu mukino wari utegerejwe n’abantu benshi haba mu Rwanda ndetse no hanze nk’umwe mu mukino ujya kuba wavugishije abatari bacye kandi ukunze kuba uw’imboneka rimwe maze Rayon Sport ihatambuka gisheja itsinda mu cyeba wayo w’ibihe byose APR FC igitego 1 ku busa.

Umukino watangiye amakipe yose acungana ku jisho kuburyo imino 45 y’igice cya mbere yarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’iyindi.Ibyo byanatumye umukino utaryohera abafana ku mpande zombi bari bagiye kuwureba.

Bagiye ku ruhuka ari ubusa ku busa nyuma bagaruka mu gice cya kabiri ubona ko byibura hari cyo abatoza bari bavuye kubabwira.

Igice cya kabiri cyatangiye noneho amakipe yose agerageza gusatirana ari nako abakinnyi bari bafite ishyaka ryo gushaka itsinzi kuri uyu mukino.Ubwo ibyo ntacyo byatanze kuko iminota 45 y’igice cya kabiri yageze ku musozo nta kipe ikoze ikinyuranyo.

Habura iminota 10 ngo umukino urangire, Manzi Thierry yakuruye Muhadjiri mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Ishimwe Claude avuga ko ari inyuma gato y’urubuga rw’amahina, atanga coup-franc n’ikarita y’umuhondo kuri uyu myugariro wa Rayon Sports. Hakizimana yahannye iri kosa, umupira ugonga urukuta.

Byabaye ngombwa ko umusifuzi yongeraho iminota itatu ariko ku munota wa nyuma wayo nibwo Michel Rusheshangoga yagushije Gilbert Mugisha wa Rayon Sport mu rubuga rw’amahina rwa APR FC, umusifuzi wo ku ruhande Mutuyimana Dieudonné aba arabibonye atanga penalite nayo itavuzweho rumwe n’abakinnyi ba APR FC.

Ubwo Michael Sarpong wari umucunguzi ku bafana ba Rayon imitima yari irimo gutera insigane yahagaze neza,yegera imbere, atera umupira uzamuka hejuru mu izamu ukubita ku mutambiko umanukiramo inshundura ziba ziranyeganyeze, Rayon Sports ibona igitego cy’intsinzi ku munota wa nyuma.Umusifuzi Ishimwe Claude asoza umukino.

Intsinzwi ntiyishimiwe n’abakinnyi ba APR FC

Gusa umukino ukirangira abakinnyi ba APR FC ntibanyuzwe n’icyemezo cy’umusifuzi wo ku ruhande Mutuyimana Dieudonné cyo gutuma Rayon Sport ihabwa penalite yanatumye batakaza amanota atatu,bagiye bamwirundaho aho yari ahagaze mu kibuga n’abandi basifuzi,nibwo polisi yahise itabara biba ngombwa ko abasifuzi baherekezwa na Polisi kugera mu rwa mbariro.

Nyuma y’aho kandi hakurya muri sitade rwahanye inkoyoyo hagati y’abafana b’amakipe yombi batangira guterana ibyo bari bafite byose nabwo polisi irahagoboka ihosha iyo mirwano yashoboraga gutuma hari bamwe bakomereka.

Magingo aya uyu mukino Rayon Sports itsinze utumye isigara irushwa amanota atatu na APR FC. Ikipe y’ingabo z’igihugu ifite amanota 54 ku mwanya wa mbere mu gihe Rayon Sports ifite amanota 51 ayiha kuguma ku mwanya wa kabiri.

Ku munsi wa 24 wa shampiyona Rayon Sports izakirwa na As Muhanga tariki ya 28 Mata, APR FC yakire Bugesera FC tariki ya 27 Mata 2019.

Abakinnyi babanjemo

Rayon Sports

Mazimpaka André, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry (c), Habimana Hussein, Donkor Prosper Kuka, Mugheni Fabrice, Niyonzima Olivier Sefu, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Jules Ulimwengu na Michael Sarpong.

APR FC

Kimenyi Yves, Buregeya Prince, Rugwiro Hervé, Rusheshangoga Michel, Mugiraneza Jean Baptiste Migi (c), Niyonzima Ally, Imanishimwe Emmanuel, Omborenga Fitina, Nshiti Savio Dominique, Muhadjiri Hakizimana na Byiringiro Lague.



Sarpong na bagenzi be bishimira intsinzi bari bakuye kure
Nyuma y’umukino abafana ku mpande zombi bafatanye mu mashingu baterana ibyo bari bafite byose

  • admin
  • 20/04/2019
  • Hashize 5 years