Ryan Giggs ku rutonde rw’abagomba kuvamo umutoza wa Celtic.

  • admin
  • 22/04/2016
  • Hashize 9 years

Nyuma y’uko Ronny Deila wari umutoza wa Celtic atangaje ko azava muri iyi kipe ubwo iyi season izaba irangiye, ikinyamakuru Dail Mail cyatangaje ko Ryan Giggs ashobora kuzajya gufata aka kazi. Gusa ngo si we wenyine uri guhabwa amahirwe kuko n’uwahoze atoza iyi kipe Neil Lennon ashobora kuyisubiramo. Undi uri kuri uru rutonde ni David Moyes wari uherutse gusimbuye Ferguson muri Manchester United.

Uwari umutoza wa Celtic yamae gusezera. Imvamvu nyamukuru ntiyayihishuye kuko we icyo yavuze ngo n uko agomba kujya gudshakira ahandi. Gusa icyari kizwi cyo ni umubano utari mwiza hagati ye n’abayobozi b’iyi kipe yo mu mujyi wa Glasgow. Indi mpamvu yakomeje kuvugwa ni isezererwa ry’iyi kipe muri ½ cy’igikombe cy’igihugu. Byababaje abakunzi n’abayobozi kumva ikipe ya Glasgow Rangers ibasezerera kndi yabarizwagamu cyiciro cya kabiri. Uyu mugabo umaze kugira imyaka 42 ni umutoza wungirije muri Manchester United. Ibya Ryan Giggs muri Manchester Unitedariko ntibirasobanuka na n’ubu. Mu bihe byashije ubwo byavugwaga ko Van Gaal yaragiye gusohoka, Giggs yavuze ko ibyo gufata ikie by’agateganyoa atabishaka. Ku bwe ngo yashakaga ko bamuha ikipe nk’umutoza mukuru cyangwa bakamureka akajya gushakira ahandi..

Ryan Giggs we yumva ngo afite ububasha bwo gutoza Manchester United. Abarebera umupira w’abongereza hafi bo, babona iki tari cyo gihe ngo Giggs ahite yegurirwa ikipe. Niba bibaye ngombwa ko Manchester izana undi mutoza, Giggs ntabwo ashobora kwemera kumwungiriza. Ibi rero ni bya Sportsmail igenderaho ikavuga ko uyu mugabo ari igihe cye cyo kujya gushakira ahandi maze yaba no gutoza Man.U akazabikora amaze kugira uburambe.

Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 22/04/2016
  • Hashize 9 years