Rwinkwavu: Abaturage barimo Ideni Perezida Kagame bagaragaje uburyo bwo kumwitura
- 15/03/2017
- Hashize 8 years
Abaturage bo mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Rwinkwavu by’umwihariko abo mu Kagari ka Nkondo ya Kabiri bavuga ko nyuma y’Ibihe by’amage banyuzemo byaturutse ku nzara n’amapfa bahuye nabyo mu mwaka ushize wa 2016 ndetse n’imyitwarire bagaragaje muri ibi bihe bibi banyuzemo baje kwicara nyuma bagasanga kuba barakunze kugaragara cyane cyane mu itangazamakuru bavuga ko bashonje cyane kandi muby’ukuri baragobotswe na Perezida Kagame wabahaye ibyo kurya muri ibi bihe. Kuri ubu basanze uburyo bwo kubafasha kwitura umukuru w’igihugu ari uko binyuze mu itorero bisabiye nk’abaturage bo muri aka kagari bahize imihiho y’ibyobiyemeje kugeraho muri uyu mwaka aho ku ikubitiro harimo kutazatererana Perezida Kagame ku itariki ya 04 Kamena.
Ibi aba baturage babitangaje ubwo basozaga icyiciro cya kabiri cy’Itorero ryasabwe n’abaturage ubwabo ndetse n’ingengo y’imari yakoreshejwe muri iri torero akaba ari amafaranga aturuka muri aba baturage haba ayishyuwe abatoza baza kubatoza ndetse n’ibyo kubatunga mu gihe cy’iminsi ibiri aba baturage bamara mu itorero. Ku ikubitiro ry’imihigo yahizwe n’aba baturage bisabiye itorero bahize ko bagomba gutegura neza no kuzitabira amatora y’umukuru w’Igihugu ndetse bakaba bahamya ko bazagaragariza Perezida Kagame ko ibyiza yabakoreye badateze kumutenguha na rimwe. Indi mihigo aba baturage bahigiye muri iri torero bamazemo iminsi ibiri kuva ku wa 10 Werurwe kugeza kuri 12 Werurwe 2017 harimo kuba aba baturage biyemeje ko mu mpera z’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka bose bazaba bamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza ku kigero cy’Ijana ku ijana (100%), hakaba n’umuhigo w’uko aba baturage bagiye gutunganya ndetse no kubungabunga igishanga cya Rwinkwavu ndetse no kuba barahiye burundu ko batazongera gucukura amabuye y’agaciro ku buryo butemewe muri uyu Murenge.
Inagbire Alphonse wo mu Mudugudu wa Kinihira Yagize ati “Ibi twabyifashijemo nk’abaturage twagiye dutanga akadobo k’ibigori ngewe natanze amafaranga igihumbi hanyuma dushaka ibikenewe byose dutangira itorero, muri iri torero twigishijwe umuco mwiza wo gufashanya wabonye nk’abantu twremeye ndetse twanafashije abaturanyi bacu bo mu Kagari ka Mukoyeyo kuko bo n’ubwo twe twagize Imana tugahinga imvura ikagwa tukeza ariko bo siko biri niyo mpamvu twabahaye iriya nkunga, twize indangagaciro ndetse twigiramo n’iterambere mu bukungu hanyuma rero ikindi nakuye muri iri torero ni uko tugomba kuzakora amatora mu mucyo tukitorera umukuru w’igihugu waduhaye imfashanyo. Ingamba nkuye muri iri torero ni uko ngomba kubahiriza gahunda za Leta kandi nkanakurikiza amahame agenga intore nahawe muri iri torero”
Ngendanyi Jean Baptiste utuye mu Mudugudu wa Nkondo ya Kabiri akaba ari n’umuyobozi ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu yagize ati “Iyi mihigo twahize hano ijyanye no kuba tugomba gufasha Perezida wacu waduhaye ibyo kurya ndetse akanaduha imbuto yo guhinga kuri ubu tukaba twejeje uyu ni umwanya twabonye wo kumushimira tugafasha abagifite ikibazo cy’inzara kandi twahize ko tutazamutererana ku itarki ya kane Kanama”
Alice Mukamusabyemungu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nkondo yagize ati “Ibi byose twabikozemu rwego rwo kugirango tugaragariz ubuyobozi bw’igihugu cyacu ko n’ubwo twagaragaje imyitwarire itari myiza mu bihe bishize ariko kuri ubu dufite ishimwe rikomeye kubwa Perezida Kagame waduhaye ibyo kurya ndetse akanaduha imbuto kuri ubu tukaba twejeje kandi muri iri torero imihigo twahize yose igaragaza ko ttudateze gutererana uwatugabiye”
Mu ijambo rye yagejeje kuri izi ntore 1007 zikomka mu midugudu 7 yo muri aka kagari ka Nkondo zigiye ku rugerero , Harerimana Jean Damascene Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yagize ati “Iyi ntango y’imihigo muduhaye nk’abatoza ngo dusomeho isobanuye byinshi kandi n’ubwo twaje aha twoherejwe n’umukuru w’igihugu kuko niwe mutoza w’ikirenga wagaruye itorero mu Rwanda rero nizereko niba mutwemereye ko tuyisomaho bivuze ko imihigo muzayesa kandi mutazatererana uwabahaye imbuto akabaha, inka n’ibyo kurya”
Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw