Rwanda: Abantu 32 bakomerekeye mu mpanuka ikomeye y’imodoka yabereye muri Kamonyi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/04/2022
  • Hashize 2 years
Image

Abantu 32 bakomerekeye mu mpanuka ikomeye y’imodoka yabereye ahazwi nko mu Nkoto mu Karere ka Kamonyi, harimo 8 bakomeretse cyane.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yatangarije itangazamakuru ko iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yavaga i Muhanga igonga imodoka 8 zirimo 3 zari zitwaye abagenzi mu buryo bwa rusange.

Yatangaje ko kamyo yanyuze ahantu hatemewe, ibyatumye igonga izi modoka.

CP Kabera yavuze ko abakometse bajyanwe kuri Centre de Sante ya Kamonyi, ariko nyuma byagaragaye ko hari abakomeretse cyane 8 bagomba kujyanwa ku bitaro bya Remera Rukoma.

Mu butumwa yatanze, CP Kabera yagize ati “Abantu bakwiye gukoresha neza umuhanda kuko yaba abatwara ibinyabiziga cyangwa abanyamaguru n’abandi, bagomba kumva ko batawugendamo bonyine, abantu bakwiye korohererana, urumva kubera kunyuranaho ahantu hatemewe byatumye imodoka zigongana.”

Yavuze ko kutubahiriza gusa amategeko, bishobora kugira ingaruka ku bantu benshi, abantu bakaba bakwiye kumva ko ari inshingano zo kwirinda no kurinda abandi.

 

Nshimiyimana Emmanuel /Muhabura.rw 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/04/2022
  • Hashize 2 years