Rwanda:Za mpunzi z’abarundi zasubijwe ku byo zasabye byo kubaha Bikiramariya[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 01/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Impunzi z’abarundi 1607 zari mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera, zinjiye mu gihugu ziva mu nkambi ya Kamanyola muri RDC, Leta y’u Rwanda yazishyikirije iy’u Burundi nyuma y’uko zifuje gutaha kubera ko zanze kunyuranya n’amategeko ya Bikiramariya aho zagaragaje imyemerere idasanzwe ishingiye ku idini, yo kutemera bimwe mu byo zasabwaga mbere yo guhabwa ubuhungiro mu Rwanda.

Kayumba Olivier Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR,yavuze ko izi mpunzi zageze mu Rwanda ku wa 7 Werurwe 2018 zisubiye i Burundi ku bushake, nyuma y’igihe ziganirizwa n’inzego zitandukanye.

Kayumba Olivier yagize ati “Kubera ko ari Abarundi, igihugu cyabo ni cyo kibaha umutekano. Naho ibyangombwa kugira ngo babone ubuhungiro basanze badashobora kubyuzuza. Ibyo byangombwa birimo kubarurwa mu buryo bugezweho, icya kabiri bangaga ko abana babo babona inkigo zikenewe zo kugira ngo babeho, icya gatatu ni uko badashaka ko tubasuzuma mu ndwara zose baba bafite. Dufite abarwayi b’igituntu, dufite abarwayi ba malaria, dufite abarwayi batandukanye, hari n’inkomere bose banze ko tubavura.”

Nyuma ngo izi mpunzi zaje gutangaza ko zikeneye kuva mu Rwanda, ari na yo mpamvu leta y’u Rwanda ifatanyije n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, bafashe umwanzuro wo kubaherekeza bakabageza ku mupaka w’u Burundi.

Bageze ku mupaka wa Nemba mu karere ka Bugesera ahagana saa mbiri batwawe mu modoka nini zisanzwe zitwara abagenzi mu Rwanda, gusa nta muyobozi n’umwe w’u Burundi wari waje kubakira, uretse inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka n’abapolisi benshi wabonaga ku mupaka.

Byahise biba ngombwa ko izi mpunzi zitinda ku mupaka ku gice cy’u Burundi, zibaza aho zerekeza mu gihe nta muntu urabaha ikaze mu gihugu cy’amavuko.

Kayumba yakomeje agira ati “Ni uburenzira bwabo gusubira mu Burundi. Ni icyemezo bafashe, nicyo twashoboye gukurikiza. Ejo batubwiye ko bafunze imizigo, tubabaza icyo bashaka bati turashaka gusubira mu gihugu cyacu nta kindi.”

Regina Pacis Nduwimana wari uhetse agafuka karimo ibyo yahunganye, yavuze ko bafite icyizere ko mu Burundi babakira, kuko batashye iwabo.

Regina Pacis Nduwimana yagize ati “Ibyabaye byose ni ukwemera kwacu, bikomoka ku masengesho yacu, ntitwemera ibyo badutera tutabirekuriwe. Itegeko riva mu ijuru, byanditse muri Bibiliya mu byahishuriwe Yohani.”

Yunzemo ati”mu Rwanda batwakiriye neza cyane ariko kubera ko bashatse kutugirira ibyo ukwemera kwacu kutemera, ntitwabishatse, duhisemo gusubira i Burundi iwacu.”

Ntamagendero Lusticus we yagarutse ku buryo babanje guhungira muri Congo mu 2015, icyo gihugu kibakira neza, ariko haza kuba ugushyamirana n’inzego z’ukutekano kwanahitanye abarundi bagenzi babo hafi 40, uyu mugabo na we ngo ahaburira abana babiri.

Yakomeje agira ati “Twari tumaze kuhagira ibikorwa byinshi, twarahinze, ariko byaje guhinduka, batangira kuvuga ngo ’Abarundi musubire iwanyu’. Baranatwica, badukuyemo abantu benshi muri Kamanyola, nanjye nahaburiye abana babiri.”

Bakomeje kugira impungenge z’uhuzima bwabo, niko guhungira mu Rwanda. Gusa bakihagera banze kurya ibiryo byanyuze mu nganda, kuvurwa, kubarurwa mu ikoranabuhanga n’ibindi.

Ntamagendero yakomeje agira ati “Ubu turatashye, na mbere baduhoraga gusenga gusa, duhorana ishapure ni ukwivugira Ndakuramutsa Mariya gusa, umubyeyi wacu ahora adusaba kumwizera kandi tugakorera Imana by’ukuri, kugira ngo turonke ubuzima bw’ijuru.”

Asoza agira ati “Mu busanzwe kutabarurwa, kuvurwa, tubyakira nk’uko twari tubayeho kuko umubyeyi (Bikirimariya) yatubwiye ati burya rero hari imiti usanga ishobora kwica ubuzima, muzajye mureba neza ntimuzajye muyakira”.

MIDIMAR yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu aribwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yandikiye guverinoma yu Burundi ibamenyesha ko hari Abarundi bifuje gutaha kuko imyemere yabo idahuje no kuba mu Rwanda.

Hari n’abarundi bagera kuri 33 baherukaga gutabwa muri yombi bashinjwa kugumura bagenzi babo, nabo barekuwe basubizwa mu Burundi.

Kayumba yavuze ko ari ubwa mbere leta y’u Rwanda ihuye n’ikibazo nk’iki kimwe na HCR ku buryo hari kureberwa uburyo bwo kugikemura.

Impunzi z’Abarundi zaturutse muri RDC zari zashyizwe mu nkambi eshatu z’agateganyo; 1607 bari i Bugesera ari nabo batashye, 522 bashyizwe i Nyanza, abasigaye 394 bagumye Nyarushishi mu Karere ka Rusizi aho bahise bajyanwa bakigera mu Rwanda. BIteganywa ko izo mpunzi zose ziza gusubira i Burundi










Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 01/04/2018
  • Hashize 6 years