Rwanda:Ubu harimo kwifashishwa zacamera mu kuvumbura abafite icyorezo cya Ebola
- 26/06/2019
- Hashize 5 years
Mu kwirinda no gukumira byihuse ko Ebola yakwinjira mu gihugu,u Rwanda ubu rurimo gukoresha ibyuma bifata amashusho bigapima n’umuriro ku mipaka ihuza u Rwanda na Congo hagaragara iki cyorezo gihangayikishije isi.
Ibyo byuma bifata amashusho bizwi nka Camera,byashyizwe ku mipaka ibiri ikunze gukoreshwa mu buhahirane bwa Goma na Gisenyi mu Karere ka Rubavu.
Ni Camera zifite ubushobozi bwo gufata abantu mu kivunge zikamenya ufite umuriro mwishi, ibyuma by’ikoranabuhanga bikagaragaza isura ye ndetse bigahita bitanga itangazo kugira ngo afashwe byihuse.
Umuyobozi w’ibitaro bya Rubavu, Lt Col Dr Kanyankore William, avuga ko basanzwe barashyize abakozi ku mipaka bapima umuriro nk’ikimenyetso kigaragaza umurwayi wa Ebola. Icyakora avuga ko kubera umunaniro n’ubushobozi bw’utwuma bakoresha bahisemo gukoresha Camera ifite ubushobozi buruta ubw’utwo twuma ndetse igashobora gusuzuma abantu benshi icyarimwe.
Ni byo Lt Col Dr Kanyankore yasobanuye agira ati “Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kwirinda ko ebola yakwinjira mu Rwanda, kuba yaraguze ziriya camera zizadufasha gukomeza kwirinda, kuko zirusha ubushozbi utwuma twakoreshaga ndetse yo ikaba ifata abantu benshi mu kivunge ikagaragaza uwaba afite umuriro mwinshi.”
Dr Kanyankore avuga ko izi Camera zashyizwe ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi uzwi nka La Corniche hamwe n’umupaka muto ukoreshwa n’abantu ibihumbi biri hagati ya 55 na 60 ku munsi uzwi nka ‘Petite Barrière’ kugira ngo hirindwe ko hagira uwakwinjirana Ebola mu Rwanda avuye muri Congo.
Akarere ka Rubavu ni ko gafite inzira nyinshi zihuza abantu bava mu Rwanda no muri Congo kandi hakaba urujya n’uruza rw’abantu ku buryo habamo n’abava mu duce twagaragayemo Ebola. Ubu mu Karere ka Rubavu ni ho hubatswe ibitaro byateguriwe kuvura abarwayi ba Ebola mu Rwanda, ndetse hakaba haratangiye no kugeragerezwa urukingo rwa Ebola rwatangiye guhabwa abaganga, abajyanama b’ubuzima bagira uruhare mu gutanga ubutabazi mu gihe haba hari ugaragayeho ibimenyetso.
Ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi ubu hashyizwe n’ibyuma bigaragaza amashusho yigisha uko abantu birinda Ebola n’ibimenyetso bigaragaza uwanduye Ebola, hakaba hari no kubakwa aho abantu binjiye mu Rwanda babanza gukaraba.
Kugera tariki ya 18 Kamena 2019 ubuyobozi bw’ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima (WHO) butangaza ko mu gihugu cya Congo hari hamaze kuboneka abakekwaho kwandura Ebola 2,190 harimo 2,096 byemejwe ko bayirwaye naho 1,470 bamaze kwitaba Imana bangana na 67%, muri bo 1,242 bari abagore naho 639 bari abana bafite imyaka iri munsi ya 18.
Kuva tariki ya 13 Kamena 2019 iki cyorezo cyabonetse muri Uganda mu duce twa Kisinga na Bwera mu Karere ka Kasese.
Ubuyobozi bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO) bugira abantu inama yo kwirinda kujya mu duce twagaragayemo Ebola. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu na bwo bugira inama Abanyarwanda bajya mu bihugu bituranye n’u Rwanda byagaragayemo Ebola kwigengesera, byaba na ngombwa bakaba bareka ingendo muri utwo duce mu rwego rwo kwirinda kwishyira mu kaga.
- Ni Camera zifite ubushobozi bwo gufata abantu mu kivunge zikamenya ufite umuriro mwishi akaboneka agahita ahabwa ubufasha bwihuse
Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW