Rwanda:Mu myaka 10 ishize imirambo 10 y’abantu imaze gutwikwa

  • admin
  • 04/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mu gihe mu Rwanda hashize imyaka itandatu hasohotse iteka rya Minisitiri ufite umuco mu nshingano ryemeza ko gutwika umurambo ari bumwe mu buryo bwo gushyingura bwemewe mu Rwanda,none kuri ubu imirambo 10 y’abantu niyo imaze gutwikwa mu myaka 10 ishize.

Gusa ubu buryo bwo gutwika imirambo nta munyarwanda urabukoresha ashyingura uwe wapfuye, ariko abanyamahanga baba mu Rwanda biganjemo Abahinde barabukoresha.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abahinde bakorera mu Rwanda Mukesh Sahu, yabwiye The East African ducyesha iyi nkuru ko mu myaka 10 ishize bashyize ifuru mu Bugesera inatanga serivisi yo gutwika imirambo ku buntu.

Mukesh yagize ati “Mu myaka 10 ishize, imirambo 10 niyo yatwitswe gusa, itatu y’abahinde, indi ni Abanyaburayi n’Abashinwa”.

Akomeza agira ati “Gutwika imirambo ni umuco w’Abahindu. Ntibyatangiye gukorwa kubera ikibazo cy’ubutaka ahubwo ni umwe mu migenzo y’idini yacu.”

Mukesh avuga ko iyo umuntu yapfuye baba badashaka gukomeza kubona umurambo we kuko aba yasubiye ku Mana, bityo agasubira kuba amazi, umuriro n’ubutaka ari nabyo bimugize.

Kuba mu Rwanda uyu muco batarawutora bizatuma ubuso bwa metero kare 1.5 bwashyingurwagamo umuntu umwe buzajya bushyingurwamo abantu 20. Ibi bivuze ko bazajya bacukura imva ndende.

Fred Mugisha ushinzwe imyubakire mu mujyi wa Kigali avuga ko “mu kugerageza kuzigama ubutaka buturwaho, ubwubakwaho ibikorwa remezo n’inganda, hakenewe amarimbi n’ibimoteri bigezweho”.

Mugisha avuga ko irimbi rya Rusororo ryari ritegerejweho kumara hagati y’imyaka 15 na 20 ariko mbere y’imyaka ku gihe cyateganyijwe ryaruzuye.

Iteka rya Minisitiri Ushinzwe Umuco rigena uburyo bwo gutwika umurambo no gushyingura ivu ryawo ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ryo kuwa 13 Gashyantare 2015.


Muhabura.rw

  • admin
  • 04/09/2018
  • Hashize 6 years