Rwanda:Inyungu z’amabanki zakomeje kuzamuka ugereranije n’imyaka 2 ishize

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/11/2021
  • Hashize 2 years
Image

Banki nkuru y’u Rwanda yagaragaje ko muri iki gihe cya Covid19, yahaye amabanki y’ubucuruzi uburenganzira bwo kuvugurura inguzanyo hagamijwe korohereza abazatse kuko ibikorwa byabo bahungabanijwe n’iki cyorezo.

Ibi ngo byatumye imyenda ifite agaciro ka miliyari 776 ingana na 28% ivugururwa.

Inguzanyo zahawe abikorera  mu mwaka wa 2020-2021 ziyongereye ku gipimo cya 28.7%, mu gihe mu mwaka wabanje zari ku mpuzandengo ya 26.4%. Abasesengura ibirebana n’ubukungu bagaragaza ko uku kongera inguzanyo zihabwa abikorera bifite uruhare mu kuzahura ubukungu rusange rw’igihugu bwakomwe mu nkokora na covid 19.

Ku rundi ruhande, inguzanyo zitishyurwa neza zavuye ku gipimo cya 5.5% mu mwaka wa 2019-2020 zigera ku gipimo cya 5.7% muri 2020-202  mu rwego rw’amabanki, mu gihe mu bigo by’imari bito n’ibiciriritse ibipimo byagabanutse bikagera ku mpuzandengo ya 6.7%, nyamara mu mwaka wabanje izi nguzanyo zitishyurwa neza zari ku gipimo cya 12.8%.

Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yasobanuriye abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi ko hanzuwe ko imyenda y’abakiliya b’amabanki ivugururwa ikongerwaho nibura imyaka 4.

Inyungu z’amabanki zakomeje kuzamuka ugereranije imyaka 2 ishize kuko zavuye kuri miliyari 33 zikagera kuri miliyari 56 mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye muri kamena 2021.

Bimwe mu bitekerezo by’intumwa za rubanda byabazaga impamvu ibiciro ku masoko bikomeza kwiyongera, ndetse n’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagakomeza gutakara imbere y’amanyamahanga.

Banki nkuru y’igihugu ivuga ko uko umuvuduko w’ubukungu bw’u Rwanda n’ibyo rukenera hanze y’igihugu bikomeza kwiyongera, ari byo bituma agaciro k’ifaranga ry’igihugu gakomeza guta agaciro kandi ngo ibi ntibibuza ubukungu kuzamuka kuko biteganijwe kuzamuka ku gipimo cya hafi 10% uyu mwaka.

Raporo y’ibikorwa bya BNR byo mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020 na 2021 igaragaza ko n’ubwo igihugu kigihanganye n’ingaruka za covid 19 bitabujije ko umusaruro mbumbe w’igihugu uzamuka ku gipimo cya 4.4%, ugereranije na 2.3% wazamutseho mu mwaka wa 2019-2020.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/11/2021
  • Hashize 2 years