Rwanda:Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bikomeje gutumbagira ku isoko

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/04/2022
  • Hashize 2 years
Image

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bikomeje gutumbagira ku isoko mpuzamahanga, aho mu bihugu bitandukanye bikomeje kugorana mu gufata ingamba zijyanye no gukumira ko abaturage bagerwaho n’ingaruka zikabije z’iryo zamuka.

Mu rwego rwo kuvugurura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo bijyanishwe n’uko biciro byabyo bihagaze ku isoko mpuzamahanga, Urwego rwlgihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli i Kigali, byavuguruwe ariko Leta ikaba yigomwe imisoro kugira ngo bidarumbagira kurushaho.

Ibyo biciro bitangira kubahirizwa uhereye kuri uyu wa Mbere taliki ya 04 Mata kugera ku wa 31 Gicurasi 2022, biteganya ko igiciro cya Lisansi kitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1,359 kuri Litiro, mu gihe icya Mazutu kitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1,368 kuri Litiro.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Ernest Nsabimana, yatangaje ko nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutse, abaturage batagomba kugira impungenge ko ibiciro byo gutwara abantu mu buryo bwa rusange biri buzamuke.

Yagize ati: “N’ubundi hari amafaranga Leta yari imaze iminsi itanga agera hafi kuri miliyari 29 Frw yafashaga urwego rw’ubwikorezi muri russange, hakaba harimo rero cyane cyane amafaranga yatangwaga ku mugenzi hakaba harimo n’andi mafaranga nanone yafashaga ku bwikorezi rusange yagendaga kuri peteroli cyane cyane mazutu. Ayo mafaranga n’ubundi aracyariho, ukongeraho ukwigomwa kw’imisoro Leta yatanze ku buryo igiciro cyo gutwara abantu kitari buhinduke.”

Nk’uko byakomeje gukorwa kuva Gicurasi 2021 aho Leta y’u Rwanda yigomwa imisoro isanzwe yakwa ku icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo hirindwe izamuka rikabije ry’ibiciro byabyo ku isoko ryo mu Rwanda.

Kuri iyi nshuro nabwo, Leta yigomwe iyo misoro kugira ngo igiciro cya Lisansi aho kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 218 cyiyongereho 103 kuri Litiro naho icya Mazutu cyari kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 282 cyiyongereho 167 kuri Litiro.

Minisitiri Dr. Nsabimana yasobanuye ko kuri ubu Leta yigomwe imisoro ibarirwa mu kayabo ka miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukumira ingaruka zashoboraga guturuka ku bwiyongere bukabije bw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, bityo zikabangamira umuvuduko ubukungu bw’Igihugu buri kwiyubakiraho nyuma yo gukererezwa n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/04/2022
  • Hashize 2 years