Rwanda:Blinken yavuze ko Amerika yagaragaje aho ihagaze ku kibazo cya Rusesabagina n’uburyo yafunzwemo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 11 Kanama, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Anthony Blinken waraye atangiye urunzinduko mu Rwanda.

Ibiro bya Perezida w’u Rwanda byatangaje ko ibiganiro bagiranye byibanze ku kurushaho kunoza ubufatanye hagati y’u Rwanda na Leta Zunze ubumwe z’Amerika no ku mutekano wo mu Karere, ariko Blinken we atangariza abanyamakuru ko yanagize amahirwe yo kubaza ku birebana na Paul Rusesabagina ukomeje igifungo cy’imyaka 25 yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba byakorewe ku butaka bw’u Rwanda.

Blinken yavuze ko Amerika yagaragaje aho ihagaze ku kibazo cya Rusesabagina n’uburyo yafunzwemo, “cyane cyane kuba hatarabayeho ubucamanza bunyuze mu mucyo”.  Yakomeje agira ati: “Dukomeje kuvugana na Leta y’u Rwanda ngo ikemure impungenge zihari ku bwunganizi bw’amategeko bwamugenewe muri uru rubanza, no kwirinda ko hagira ibindi bibabo nk’ibyakozwe mu gihe kizaza.”

Yakomeje agira ati: “Nagize amahirwe yo kuganira iki kibazo na Perezida Kagame, ntabwo mbyinjiramo cyane, ariko tuzakomeza kubikurikirana.” Gusa mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ataragera mu Rwanda yavuze ko nagera mu Rwanda azashyira igitutu kuri Perezida Kagame akarekura Rusesabagina.

Gusa ku munsi w’ejo Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abakeka ko igitutu cy’Amerika gishobora gutuma u Rwanda rwitesha agaciro, agira ati: “Nta mpungenge… Hari ibintu bidakora guto hano!”

Blinken yakomeje avuga ko mu minsi mike yabashije kuvugana n’umuryango wa Paul Rusesabagina ariko mu ruzinduko yakoreye i Kigali yavuze ko atabonye umwanya wo kuvugana n’abagizweho ingaruka n’ibitero byagaragaye ko byateguwe bikanaterwa inkunga na Rusesabagina yibereye ku butaka bw’Amerika.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Biruta Vincent, yavuze ko Paul Rusesabagina ari umuturage w’u Rwanda, akaba yaratawe muri yombi akanaburanishwa hamwe n’abandi bantu 20 bafatanyije mu byaha by’iterabwoba byatwaye ubuzima bw’Abanyarwanda, abandi bakaba bagihanganye n’ingaruka byabagizeho.

Yagize ati: “Kumufata no kumuburanisha byakozwe mu buryo bwubahirije amategeko y’u Rwanda n’ayo ku rwego mpuzamahanga. Ni yo mpamvu u Rwanda ruzakomeza kugendera ku mahame yarwo n’ibyemezo bifatwa n’inkiko. Kandi turasaba abafatanyabikorwa bacu kubaha amategeko n’inzego by’u Rwanda.”

Rusesabagina watawe muri yombi muri Kanama 2020, yatangiye kuburana ku italiki ya 20 Mutarama 2021, urubanza rwe rukaba rwarahujwe n’iz’abandi baburanyi barimo Ndabimana Callixte Sankara wari Umuvugizi w’Umutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN yashinze akanawutera inkunga zitandukanye.

Mu myaka isaga 20 ishize nib wo Leta y’u Rwanda yamenyesheje Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ibijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba Rusesabagina yateguraga, inzego z’umutekano zinafasha u Rwanda gukusanya ibimenyetso n’ibihamya simusiga bigaragaza urugendo rwo gutegura no gushyira mu bikorwa ibitero byagabwe ku Rwanda mu mwaka wa 2018 na 2018.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/08/2022
  • Hashize 2 years