Rwanda:Abasenateri bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga ingengo y’imari

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Abasenateri bavuze ko itegeko rigenga imicungire y’imari n’umutungo by’igihugu, ari kimwe mu byarinda ibihombo bituruka ku micungire mibi y’imari ya Leta no kugaruza amafaranga aba yabijyendeyemo.

Kuri uyu wa mbere inteko rusange ya Sena ikaba yemeje ishingiro ry’uyu mushinga w’itegeko.

Uyu mushinga w’itegeko uteganya ko hazashyirwaho komite ishinzwe gucunga no gukumira ibintu byose bishobora guteza ingorane ingengo y’imari ya Leta.

Biteganijwe kandi ko umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta azagira uruhare mu bugenzuzi bukorwa mu bigo byose bya Leta, harimo n’ibyajyaga bigenzurwa n’izindi nzego, agatanga raporo ku nteko ishinga amategeko.

Bamwe mu basenateri bashimye uyu mushinga w’itegeko, ariko bavuga  ko umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, inama z’ubuyobozi bw’ibigo bya Leta n’inama njyanama z’uturere n’umujyi wa Kigali zagira ubushobozi bwisumbiye bwo kuzashyira mubikorwa ibikubiye muri uyu mushinga w’itegeko.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’imari n’igenaminambi, Tusabe Richard avuga ko aho bizakenerwa ko inzego zongererwa ubushobozi, bizakorwa.

Uyu mushinga w’itegeko unateganya ko hashobora kubaho kuvugurura ingengo y’imari ya Leta, igihe icyo aricyo cyose n’inshuro zose zishoboka bitewe n’ubwihutirwe bwabyo, mu gihe ubusanzwe kuvugurura ingengo y’imari ya Leta byakorwaga inshuro imwe gusa.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/08/2022
  • Hashize 2 years