Rwanda:Abantu 12 nibo bishwe n’ibizi byatewe n’imvura idasanzwe yaguye kuri Noheli

  • admin
  • 26/12/2019
  • Hashize 4 years
Image

Abantu bagera kuri 12 bapfuye bahitanwe n’ibiza byatewe n’imvura yaguye kuri Noheli ku wa Gatatu tariki 25 Ukuboza 2019, ndetse isenya amazu yangiza n’imirima ihinzemo imyaka.

Ikigo k’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere Meteo Rwanda cyatangaje ko imvura yaguye ahantu henshi mu Gihugu ariko ikaba yaguye ku buryo bukomeye ari nyinshi mu Mujyi wa Kigali.

Kugeza ubu abantu 12 ni bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe na yo, inzu 113 zasenyutse naho hegitari 49 z’imyaka zangizwa n’amazi nk’uko byatangajwe na MINEMA.

Usibye abantu n’imirima y’imyaka,iyi mvura kandi byangirije inganda z’amazi zirimo urwa Kimisagara n’urwa Nzove zose zigaburira Umujyi wa Kigali zahagaze gukora biturutse ku kwandura kw’amazi.

Iyi mibare y’ibanze yatangarijwe mu kiganiro inzego zitandukanye zagiranye n’abanyamakuru kuri uyu Kane.

Polisi y’igihugu yitabiriye iki kiganiro ivuga ko yakoze ubutabazi hirya no hino, inagaragaza imihanda itari nyabagendwa, ngo gusa hari abantu bavuniye ibiti mu matwi bakanga kubaha abapolisi bakorera mu muhanda bashaka kugenda muri iyo mihanda.

Muri ibi bihe by’imvura nyinshi, MINEMA irasaba abaturage kwitwararika: bakagenzura aho batuye, aho bagenda n’aho bakorera kugira ngo hakumirwe ingaruka ziterwa n’ibiza bikomoka ku mvura

Umujyi wa Kigali hapfuye 4,Nyamagabe harohama 2, Nyagatare 2, Gicumbi 1 na Huye 1.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/12/2019
  • Hashize 4 years