Rwanda: Visi perezida wavollyeball yemerewe uburenganzira bwo kujuririra igihano yahawe

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/10/2021
  • Hashize 3 years
Image

Visi perezida w’ishyirahamwe rya vollyeball mu Rwanda , Bagirishya Jean de Dieu, uzwi nka Jado Castar, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri, Gusa yemerewe uburenganzira bwo kujuririra icyo gihano yahawe

Bagirishya usanzwe uri n’umunyamakuru w’imikino uzwi cyane, yafashwe itariki 21 z’ukwezi gushize aregwa gukoresha inyandiko z’impimbano.

Izo nyandiko bivugwa ko ari zo zifashishijwe mu gukinisha abakinnyi batabyemerewe mu kipe y’u Rwanda ya volleyball y’abagore mu irushanwa rya Afrika riherutse kubera mu Rwanda.

Gukinisha abo bakinnyi bava mu gihugu cya Brazil, byaviriyemo ikipe y’u Rwanda kuvanwa mu irushanwa kandi yari yabyitwayemo neza, ibintu byababaje benshi mu bakunzi b’iyo kipe.

Urukiko rwa Gasabo rwasomye umwanzuro uvuga ko “Bagirishya Jean de Dieu yemeye icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimano” bityo akaba akatiwe imyaka ibiri.Uwo mwanzuro kandi uvuga ko afite uburenganzira bwo kujuririra icyo gihano.

Ikipe y’u Rwanda yakuwe mu irushanwa ry’igikombe cya Afrika cy’abagore ryabereye i Kigali mu kwezi gushize, nyuma y’ibirego by’amakipe ya Nigeria na Maroc, u Rwanda rwari rwatsinze.

Ibirego byari bishingiye ku gukinisha abakinnyi bane bakomoka muri Brazil bivugwa ko bakinishijwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/10/2021
  • Hashize 3 years