Rwanda: Uwari umusirikare muto mu ngabo za Leta ya Habyarimana yarokoye Abatutsi barenga 20
Ntamfurayishyari Silas wari umusirikare muto mu ngabo za Leta ya Habyarimana (Ex-FAR) afite ipeti rya Kaporali, yarokoye Abatutsi barenga 20 barimo abo yahungishije berekeza mu Burundi ari na ho barokokeye.
Mu buhamya bwe, avuga ko kimwe mu byamufashije kurinda ubunyangamugayo no kwimakaza indangagaciro y’ubugiraneza ari inyigisho yahawe n’ababyeyi kuva akiri umwana muto zijyanye no kubana n’abantu bose amahoro.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye Ntamfurayishyari amaze kuba umusore w’imyaka 25, ndetse icyo gihe yari n’umusirikare mu ngabo za Leta ya Perezida Habyarimana.
Yegeze mu yahoze ari Komini Gashora, ubu ni mu Karere ka Bugesera, kubera akazi ka gisirikare yakoreraga mu Kigo cya Gako.
Mu buhamya yatanze mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ntamfurayishyari avuga ko kuva mu bwana yakuze abona Abatutsi bahohoterwa bikamubabaza kuko yumvaga bihabanye n’uburere yatojwe na nyina.
Yavuze ko amaze kubyiruka yatangazwaga no gukomeza kubona n’igisirikare cyakabaye kirinda abasivili ntacyo gikora no mu gihe yari yaramaze kwinjiramo. Ati: “Twigishwaga gucunga umutekano, kurinda ubusugire bw’igihugu, ndetse no gucunga umutekano w’abaturage; gusa igisirikare cyo kigahabanya n’izi nyigisho.”
Yakomeje avuga ko ako karengane yakuze abona gakorerwa Abatutsi kamuteraga agahinda bituma afata icyemezo cy’uko nubwo byaba bishyigikiwe n’imbaraga zikomeye gute agomba kwitandukanya na byo.
Mu myaka ya1990 ni bwo Ntamfurayishyari yongeye kubona ihohoterwa rikorerwa Abatutsi aho abasivili b’Abatutsi bari basigaye bazanwa gufungirwa mu Kigo cya Gisirikare cya Gako ndetse benshi bakanahicirwa.
Mu ijoro rimwe yimanye Abatutsi barindwi bari bafungiwe mu kigo cya Gisirikare bashinjwa gutega ibisasu, abwira abari baje kubatwara ngo babice ko atarekura abantu yahawe kurinda, bucya bajyanwa mu rukiko i Kigali birangira babaye abere bararekurwa.
Ati: “Gufasha abantu guhunga ntibyabaga byoroshye habayeho kunyura mu bihuru, mu mahwa ndetse no mu mashyamba. Gusa inyigisho nari narahawe n’umubyeyi wanjye kuva nkiri muto zo kugira neza no kubana neza no mu mahoro n’abandi byanteraga akanyabugabo.”
Ntamfurayishyari agira inama urubyiruko yo kugira ubutwari bakimika kugira neza, asaba n’urugishukwa n’ababyeyi kunamba ku cyiza bigomwe ibyiyumvo by’amarangamutima yo kumva ko abo babyeyi babafatiye runini mu buzima bwabo, bityo bakwiye no kubakurikira mu bibi.
Kuri ubu Ntamfurayishyari atuye mu Murenge wa Ririma muri aka Karere ka Bugesera yarokoreyemo Abatutsi nubwo akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri ari na ho yakoze abona akarengane kakorerwaga Abatutsi.
Uyu mugabo wagizwe Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Igihugu, afite amateka atangaje kuko nyuma yo guhungisha Abatutsi bikamenyekana na we yahungiye mu Burundi, akagaruka mu Ngabo za RPA Inkotanyi zabohoye u Rwanda.
Ntamfurayishyari mu ngabo za RPA-Inkotanyi
Ifoto ya Ntamfurayishyari Silas akiri mu ngabo za Ex-FAR