Rwanda: Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Gihugu rwa bonye umuyobozi mushya

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Nzeli 2021, Perezida Kagame yagize ACP Lynder Nkuranga Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka naho .Col Jean Paul Nyirubutama agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iperereza n’Umutekano byo hanze y’Igihugu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.

ACP Lynder Nkuranga wigeze kuba Umuvugizi wungirije wa Polisi y’Igihugu mu 2018, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iperereza ryo hanze y’Igihugu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza, NISS. Ni umwanya yagiyeho muri Kanama 2020.

Muri Kamena 2021 ni bwo kandi Perezida Kagame yafashe icyemezo cyo kuzamura mu ntera Lieutenant Colonel Jean Paul Nyirubutama ahabwa ipeti rya Colonel, agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe