Rwanda: Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye igifungo cy’imyaka 25 kuri Rusesabagina

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/04/2022
  • Hashize 2 years
Image

Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye igifungo cy’imyaka 25 kuri Paul Rusesabagina, ari nacyo Urukiko Rukuru rwari rwamukatiye. Umucamanza avuga ko igifungo cy’imyaka 25 yahawe kijyanye n’ibyaha yakoze.

Kuri Nsabimana Callixte Sankara, Urukiko rw’Ubujurire ruvuga ko kuba ari ubwa mbere yari akurikiranweho icyaha ndetse akaba abisabira imbabazi, yafashije ubutabera atanga amakuru akenewe ku bantu bagize imitwe y’iterabwoba, ibi bikaba aribyo byatumye agabanyirizwa igihano kikava ku myaka 20 kikaba imyaka 15.

Kuri Nsengimana Herman, Urukiko rw’Ubujurire ruvuga ko yaburanye ahakana ko yari mu mutwe w’iterabwoba ahubwo yemera ko yabaye mu gisirikare kitemewe, rwanzuye ko yagabanyirijwe cyane ibihano, bityo akaba agomba gufungwa imyaka 7 aho kuba 5 yari yarahawe.

Mu bandi bari muri uru rubanza, Nizeyimana Marc igifungo cy’imyaka 20 yari yarakatiwe cyagumyeho, Iyamuremye Emmanuel imyaka 5 yari yarakatiwe nawe yagumyeho, Kwitonda André hagumyeho imyaka 5, Nshimiyimana Emmanuel imyaka 3 yari yarakatiwe yagumyeho, Hakizimana Theogene imyaka 5 yari yarakatiwe yagumyeho, Ndagijimana J.Chretien yakatiwe imyaka 3.

Nsanzubukire Felicien imyaka 5 yari yarakatiwe yagumyeho, Munyaneza Anastase imyaka 5 yari yarakatiwe nawe yagumyeho, uwitwa Nikuzwe Simeon wari warakatiwe imyaka 10 yagumyeho, Ntabanganyimana Joseph imyaka 3 yagumyeho, Mukandutiye Angelina hagendewe ko ari ubwa 1 akurikiranwe nyamara, Urukiko rwa Gacaca rwaramukatiye burundu, yakatiwe imyaka 20, Niyirora Marcel imyaka 5 yakatiwe nawe yagumyeho.

Abarimo Bizimana Cassien, Matakamba J.Berchimans, Shabani Emmanuel, Ntibiramira Innocent, Byukusenge Jean Claude na Nsabimana Jean Damascene, bo ntibaganyirijwe igihano kuko cyagumye ku myaka 20.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/04/2022
  • Hashize 2 years